Umugabo ukomeye mubijyanye n'ikoranabuhanga Mark Zuckerberg yasabye imbabazi ababyeyi bamushinja koreka abana babo

Feb 1, 2024 - 18:45
 0
Umugabo ukomeye mubijyanye n'ikoranabuhanga Mark Zuckerberg yasabye imbabazi ababyeyi bamushinja koreka abana babo

Umugabo ukomeye mubijyanye n'ikoranabuhanga Mark Zuckerberg yasabye imbabazi ababyeyi bamushinja koreka abana babo

Feb 1, 2024 - 18:45

Ubwo yahatwaga ibibazo imbere y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena muri Amerika, Mark Zuckerberg, nyiri sosiyete Meta ibarizwamo Facebook na Instagram, yasabye imbabazi ababyeyi bamushinja kuba abana babo bari kwangizwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga ze, bagakoreshwa ibirimo imibonano mpuzabitsina abandi bakiyahura.

Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2024 BBC yatangaje ko ibyo bibazo yabihatiwe rimwe n’abandi bayobozi bafite izindi mbuga nkoranyambaga zikomeye zirimo TikTok, Snap, X yahoze ari Twitter ndetse na Discord.

Iyo nama yigaga ku kibazo cyo kurinda abana, by’umwihariko abo bayobozi babazwa ingamba bari gufata mu kurinda abana ingaruka zibageraho ziturutse ku gukoresha izo mbuga nkoranyambaga babereye abayobozi.

Imbere y’abo bayobozi b’izo mbuga nkoranyambaga, hari hicaye ababyeyi batanze ubuhamya bw’ukuntu abana babo bangijwe no gukoresha imbuga nkoranyambaga bakajyanwa mu bikorwa bifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina, abandi bakaniyahura bitewe n’ibyo babonye kuri izo mbuga.

Mbere abo babyeyi bakibona abo bayobozi binjira mu cyumba cyabereyemo iyo nama bahagurukanye uburakari bwinshi buvanze n’agahinda, mu kugaragaza ko abana babo bari kugirwaho ingaruka zikomeye n’ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga z’abo bayobozi.

Mark Zuckerberg ndetse na nyiri TikTok , Shou Zi Chew, basabye imbabazi abo babyeyi, bavuga ko nta muntu n’umwe wifuza kunyura mu byo abo babyeyi bavuga abana babo banyuzemo nk’ingaruka zo gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Mark Zuckerberg ni we wahaswe ibibazo cyane n’Abasenateri muri iyo nama, dore ko iyo yari ibaye inshuro ya munani yisobanura ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu burakari bwinshi, Senateri Ted Cruz wo mu ba-Republicans yabajije Mark Zuckerberg icyo yatekerezaga ubwo yashyiragaho uburyo bukoreshwa kuri Instagram buburira abantu ko mu byo bagiye kureba harimo n’amashusho agaragaza abana bakorerwa iby’urukozasoni birimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko bakanongera kubazwa niba bashaka kubireba.

Mark Zuckerberg yasubije agira ati ‘‘Siyansi y’ibanze iri inyuma ya biriya, birafasha kuruta kuba wabifunga. […] gusa nzabikurikirana njye ubwanjye.’’

Undi Musenateri wo mu ba-Republicans, Josh Hawley, yahise asaba Mark Zuckerberg gusaba imbabazi ababyeyi bagaragaje ingaruka mbi zageze ku bana babo biturutse ku byo babona ku mbuga nkoranyambaga z’uwo mugabo.

Zuckerberg yahagurutse arahindukira areba abo babyeyi arangije agira ati ‘‘Mbasabye imbabazi ku bintu byose mwese myanyuzemo. Biteye ubwoba. Nta muntu n’umwe wakabaye anyura mu bibazo imiryango yanyu yanyuzemo.’’

Nka nyiri TikTok, Shou Zi Chew, we yemeye ko yumva ububabare bw’abo babyeyi kuko na we afite abana batatu bato, anakomoza ku kuba abana be badakoresha urubuga rwa TikTok kuko iwabo muri Singapore hari itegeko rikumira kuba abana bari munsi y’imyaka 13 bagira konti zabo bwite z’imbuga nkoranyambaga.

Ni mu gihe ku rundi ruhande umuyobozi wa X n’uwa Discord bo banze kugira icyo batangaza ku byo abo babyeyi bavuga, biza kurangira bohererejwe inyandiko na leta zibasaba kwisobanura.

Umusesenguzi ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, Matt Navarra, yabwiye BBC ko Amerika ikirangaye mu gushyiraho ingamba mu gukemura ikibazo cy’ingaruka zigera ku bana biturutse ku gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Gusa abayobozi bazo bagaragaje ko bafite abakozi bashinzwe kugenzura ibikorerwa kuri izo mbuga, aho buri rwose muri Meta na TikTok rufite abagera kuri 40000, Snapchat ikagira 2300, mu gihe X ifite 2 000 naho Discord ikagira ababarirwa mu magana.

Zuckerberg yasabye imbabazi ababyeyi bavuga ko imbuga nkoranyambaga ze zituma abana babo biyahura
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268