Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda Gen Muhoozi yategetse abapolisi gukaza umutekano wa Ambasade ya Kenya

Jun 26, 2024 - 15:54
 0
Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda Gen Muhoozi yategetse abapolisi gukaza umutekano wa Ambasade ya Kenya

Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda Gen Muhoozi yategetse abapolisi gukaza umutekano wa Ambasade ya Kenya

Jun 26, 2024 - 15:54

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba na Perezida wa Komite y’inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu, Général Muhoozi Kainerugaba, yategetse abapolisi gukaza umutekano wa Ambasade ya Kenya i Kampala.

Gen Muhoozi yatanze iri tegeko nyuma y’aho Abanyakenya batwitse igice kimwe cya Ambasade ya Uganda muri Kenya, ubwo bari mu myigaragambyo ikomeye kuri uyu wa 25 Kamena 2024.

John Ndungutse ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Ambasade ya Uganda muri Kenya, yatangaje ko kuzimya inyubako y’iyi Ambasade byari bigoye kuko nta bikoresho byo kwifashisha byari bihari.

Yagize ati “Birababaje kubona inyubako yacu ikongoka mbireba kandi ntacyo nabikoraho kubera ko nta mazi ahari ngo tuzimye. Bambwiye ko kizimyamoto zihari ari eshatu gusa hano muri Nairobi, rero inzu yacu turi kuyibura kubera ko umuriro ni mwinshi. Birababaje cyane, ntabwo ibi byakabaye biri kutubaho.”

Gen Muhoozi yagaragaje ko hari impungenge z’uko Abanya-Uganda barakajwe n’urugomo rw’Abanyakenya na bo bashobora gutekereza kwihorera, bakajya gutwika Ambasade ya Kenya.

Yagize ati “Nk’igihugu Ambasade ya Kenya irimo, dufite inshingano zo kurinda umutekano wayo.”

Abo bimaze kumenyekana ko bapfiriye muri iyi myigaragambyo yabereye by’umwihariko i Nairobi ni 13. Umuryango Amnesty International wari waraye utangaje ko abapfuye ari batanu, biganjemo abarashwe n’abapolisi.

Hari impungenge ko Abanya-Uganda bashobora kwangiza Ambasade ya Kenya
Gen Muhoozi yategetse ko umutekano w'iyi Ambasade ukazwa
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268