Umudepite yinubiye ko we na bagenzi be basigaye bagenda n’amaguru mu Burundi

Jun 13, 2024 - 16:19
 0
Umudepite yinubiye ko we na bagenzi be basigaye bagenda n’amaguru mu Burundi

Umudepite yinubiye ko we na bagenzi be basigaye bagenda n’amaguru mu Burundi

Jun 13, 2024 - 16:19

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi wigeze kuba umuyobozi ushinzwe umutungo wa Pierre Nkurunziza, Hatungimana Athanase alias Cokoroko, yatangaje ko kubera ikibazo cy’ibura rya peteroli muri iki gihugu, we na bagenzi be baparitse imodoka mu ngo, bafata icyemezo cyo kujya bagenda n’amaguru.

Kuri uyu wa 12 Kamena 2024, abadepite bo mu Burundi baganiraga n’ibiro bishinzwe umutungo w’igihugu ku ngengo y’imari yateganyirijwe umwaka wa 2024/2025. Mu bibazo byabajijwe harimo ibura rya peteroli rimaze igihe rivugwa muri iki gihugu, by’umwihariko mu mujyi wa Bujumbura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Col Désiré Nduwimana, muri Gicurasi 2024 yamenyesheje abafite imodoka ko nta wemerewe gutonda imodoka kuri sitasiyo idafite peteroli i Bujumbura, kandi ko uzabirengaho azahanwa. Ni icyemezo yasobanuye ko kirebana no kubungabunga umutekano, ariko andi makuru akavuga ko cyafashwe kugira ngo igihugu kidakomeza guseba.

Depite Hatungimana ubwo yari amaze guhabwa ijambo na Visi Perezida w’uyu mutwe w’Inteko, Sabine Ntakirutimana, yasabye bagenzi be kudakomeza kubaza ibibazo byerekeye ibura rya peteroli, bagategereza ko Minisitiri ushinzwe ikigega cya Leta abaha ibisubizo kuri uyu wa 13 Kamena 2024.

Uyu mudepite yongereyeho ko iki kibazo cyageze no ku badepite, asaba ko barekurwa kare bagataha kuko basigaye bagenda n’amaguru. Ati “Ndangira ngo nsabe bene wacu, mbamenyesha ko bari kugora uwo muntu, ko barindira ibyo bibazo bakazabibaza ejo Minisitiri w’Ikigega cya Leta. Ntekereza ko ibyo bibazo nta burenganzira afite bwo kubisubiza. Kandi bamenye ko hari abataha n’amaguru, batureke dutahe.”

Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca muri Mata 2024 yabwiye abadepite ko ntacyo we ubwe yakora kuri iki kibazo, kuko gikomoka ku bihano u Burundi bwafatiwe n’amahanga kuva mu 2015.

Yagize ati “Ni ikibazo tumazemo imyaka ibiri cyangwa irenga ku ibura rya peteroli. Usanga imodoka zimara igihe kirenga icyumweru kuri sitasiyo. Njye nka Minisitiri w’Intebe nta gisubizo nzana. Igikomeye cyane ni uko ibiri kuba ubu byose ari ingaruka mbi za bya bihano twafatiwe kuva mu 2015. Ntihagire utekereza ko bimanutse biva mu ijuru.”

Depite Hatungimana Athanase yasabye ko abadepite bacyurwa kare kuko bamwe muri bo basigaye bagenda n'amaguru
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268