Ukraine: Perezida wa Ukraine Zelenskyy yirukanye umwe mu bajyanama be bakuru

Mar 31, 2024 - 12:06
 0
Ukraine: Perezida wa Ukraine Zelenskyy yirukanye umwe mu bajyanama be bakuru

Ukraine: Perezida wa Ukraine Zelenskyy yirukanye umwe mu bajyanama be bakuru

Mar 31, 2024 - 12:06

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy akomeje guhinduranya abayobozi bakuru b’iki gihugu umunsi ku wundi, aho kuri iyi nshuro hari hatahiwe umujyanama we wa mbere witwa Sergey Sherif.

Sergey Sherif wambuwe izo nshingano ze ku wa 30 Werurwe 2024, yari umwe mu bajyanama ba Perezida Zelenskyy bari bamaze igihe kirekire kuri uwo mwanya, kuko yatangiranye na we kuva yajya ku butegetsi mu 2019.

Sherif w’imyaka 60 mbere yo kujya muri politiki y’iki gihugu cyo mu Burayi, yari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Zelenskyy mu by’ubucuruzi cyane ko bafatanyije gushinga Kvartal 95.

Kvartal 95 ni ikigo gikora amajwi n’amashusho by’imyidagaduro cyashinzwe na Zelenskyy n’inshuti ze biganaga mu 2003.

Mu 2021 uyu Sherif yarokotse ubugizi bwa nabi ubwo imodoka ye yagabwagaho ibitero n’abantu batamenyekanye.

Icyo gihe barayirashe umushoferi we arakomereka icyakora Sherif we ararusimbuka.

Sherif yiyongereye ku bandi bajyanama bakuru batatu birukanwe na Zelenskyy mu minsi mike ishize, n’abandi bayobozi bakuru barimo Natalya Pushkareva na Alyona Verbitskaya.

Pushkareva yari ashinzwe ibibazo by’abakorerabushake batanga umwanya wabo mu mirimo yubaka igihugu ariko nta mushahara uhoraho bagenerwa, mu gihe Verbitskaya yari ashinzwe ibijyanye n’uburenganzira bw’ingabo za Ukraine.

Abo bayobozi kandi barimo Gen Valery Zaluzhny uherutse kuvanwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine, nyuma akagirwa ambasaderi w’icyo gihugu mu Bwongereza.

Zaluzhny wasimbujwe Aleksandr Syrsky byavugwaga ko hari ibyo atumvikanagaho na Zelenskyy bijyanye n’urugamba Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya.

Perezida Zelenskyy akomeje gukora amavugurura mu nzego z'ubutegetsi za Ukraine
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268