Ukraine: Intambara ikomeje gukara cayne, Ukraine mu mazi abira Amakuru agezweho mu ntambara yayo n’u Burusiya

Dec 6, 2023 - 20:44
 0
Ukraine: Intambara ikomeje gukara cayne, Ukraine mu mazi abira Amakuru agezweho mu ntambara yayo n’u Burusiya

Ukraine: Intambara ikomeje gukara cayne, Ukraine mu mazi abira Amakuru agezweho mu ntambara yayo n’u Burusiya

Dec 6, 2023 - 20:44

Mu gihe intambara ya Ukraine n’u Burusiya yinjiye ku munsi wa 651, icyizere gikomeje kuyoyoka kuri Ukraine n’abaterankunga bayo biganjemo ibihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa Kabiri byari biteganyijwe ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ageza ijambo kuri Sena ya Amerika, akayisobanurira uko byifashe mu ntambara kugira ngo abagize iyo Sena bemeze inkunga Amerika imaze iminsi ishaka guha Ukraine, ngo ikomeze intambara.

Zelensky yabuze muri Sena ku munota wa nyuma ku mpamvu byatangajwe ko zitamuturutseho, nubwo byari kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Nyuma yo kubura kwa Zelensky, byabaye ngombwa ko gahunda zihindurwa ariko hagumishwaho iyo kugeza ku bagize Sena amakuru inzego z’umutekano za Amerika zifite ku bijyanye n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Byateye imvururu muri sena kuko abo mu ishyaka ry’aba-Républicains bashaka ko inkunga ya Ukraine ijyana no kugaragarizwa ingamba nshya Guverinoma ya Perezida Joe Biden ifite mu kugenzura abinjira banyuze ku mupaka ugabanya icyo gihugu na Mexique.

Abo basenateri bashinja Biden gushyiraho amategeko yoroshye atuma abimukira bakomeza kwinjira mu gihugu ku buryo biteye inkeke ku mutekano wa Amerika. Kuri bo, bashaka ko nk’uko Amerika ishaka gutanga inkunga nshya ya miliyari 111$ kuri Ukraine, hagomba no kugaragazwa ingamba zo kurinda umutekano ku mipaka ya Amerika.

Ubwo Zelensky yari amaze kubura, bamwe mu basenateri basohotse mu cyumba cy’Inteko rusange, bavuga ko amakuru inzego za Amerika zishaka kubaha bayazi, ko icyo bashaka ari ingamba zituma imipaka yabo bizera ko irinzwe.

Putin yagiye mu ruzinduko hanze y’igihugu

Mu gihe ingabo ze zikomeje intambara mu Burasirazuba bwa Ukraine, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kuri uyu wa Gatatu yakoreye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu na Arabie Saoudite kuganira ku ntambara ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza.

Ni uruzinduko rudasanzwe, urwa gatanu akoze nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo gutabwa muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Putin ashinjwa uruhare mu gutandukanya abana b’Abanya-Ukraine n’imiryango yabo, bakimurirwa mu Burusiya ku gahato.

U Burusiya bwatesheje agaciro izo mpapuro ndetse bugaragaza ko urwo rukiko rugendera ku mabwiriza y’abanyaburayi na Amerika.

Yaba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Arabie Saoudite, nta na kimwe cyasinye ku masezerano ashyiraho ICC. Bivuze ko Putin adashobora gutabwa muri yombi.

Hari amakuru avuga ko hatangiye ibiganiro bigizwemo uruhare na Qatar, aho abana batandatu ba mbere bari barajyanywe mu Burusiya kubera intambara, basubizwa ababyeyi babo muri Ukraine.

Nubwo Ukraine ishinja u Burusiya gushimuta abana bagatandukanywa n’imiryango yabo, u Burusiya bwo bwagiye buvuga ko abo bana bahungishijwe intambara kuko mu duce imiryango yabo yari ituyemo hashize igihe hari intambara.

Mu kwezi kumwe intwaro za Ukraine zishobora gushira

Umwe mu bajyanama ba Perezida Zelensky wa Ukraine yatangarije ikinyamakuru Politico, ko nihatagira igikora ngo bafashwe, intwaro zisigaye mu bubiko bwa Ukraine zizaba zashize bitarenze Ukuboza 2023.

Yagize ati “Turi ku musozi mu bijyanye n’amikoro, sinzi ko bizarenza Ukuboza 2023.”

Yavuze ko mu gihe ibihugu nka Amerika byaba bidatanze inkunga, Ukraine izajya mu bibazo ndetse ingabo z’u Burusiya zikaba zishobora kwigarurira uduce twinshi.

Ingabo za Ukraine ziyiciye abasirikare washakaga gutoroka

Ingabo za Ukraine ziherutse kwica abasirikare bazo 25 bashakaga gutoroka, nyuma y’uko bagaragaje ko bakumbuye imiryango yabo.

Ikinyamakuru Sputnik cyo mu Burusiya, cyatangaje ko ari amakuru cyahawe n’inzego zishinzwe ubutasi mu gisirikare cy’u Burusiya, nyuma yo kumviriza ibivugirwa ku byombo by’abasirikare ba Ukraine.

Ingabo z’u Burusiya zashyizeho umurongo abasirikare ba Ukraine bashobora guhamagaraho mu gihe bakeneye ubutabazi, batagikeneye gukomeza kurwana.

Uwo murongo utuma u Burusiya bumenya aho abo basirikare bari, bakabashakira uburyo bwo guhunga.

Sputnik yatangaje ko hari abasirikare 25 bahamagaye kuri uwo murongo bashaka ubutabazi, nyuma yo gusaba ingabo za Ukraine impushya zo kujya kureba imiryango yabo, bakarubura.

Bimaze kumenyakana ko basabye ubutabazi bwo gusanga imiryango yabo cyangwa bagatoroka, bahise baraswa.

Uduce turi mu mutuku, ni utwo u Burusiya bumaze kwigarurira muri Ukraine

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268