Uko Perezida wa Kiyovu Sports yashinje abanyamakuru kwishyurwa ngo bavuge iyi kipe nabi

Dec 3, 2023 - 15:47
 0
Uko Perezida wa Kiyovu Sports yashinje abanyamakuru kwishyurwa ngo bavuge iyi kipe nabi

Uko Perezida wa Kiyovu Sports yashinje abanyamakuru kwishyurwa ngo bavuge iyi kipe nabi

Dec 3, 2023 - 15:47

Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis [General] yavuze ko hari abanyamakuru bishyurwa ngo bavuge iyi kipe nabi ko harimo byacitse.

Ni nyuma y’uko hamaze iminsi inkuru mu itangazamakuru ko iyi kipe imaze amezi 3 idahemba ndetse ko hari n’abakinnyi bivumbuye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023 ni bwo haramutse inkuru ko Kiyovu Sports yishyuye abandi bakinnyi ariko ntiyishyura Seif na Mugunga Yves bakaba bari banze kujya mu mwiherero.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko baganirijwe bakemera kujya mu mwiherero no gukina umukino wa APR FC bari bavuze ko badakina badahembwe, baje gukina ndetse banganya 1-1.

Nyuma y’uyu mukino, General yavuze ko ibyavuzwe byose mu itangazamakuru atari byo kuko ahubwo hari abanyamakuru bishyurwa ngo bavuge Kiyovu Sports nabi.

Ati "ikipe se ikina gutya ifite ikihe kibazo, ni amagambo ko n’ababyihishe inyuma tubazi ariko nta byacitse nta gikuba kiri muri Kiyovu Sports."

"Ababikora ni benshi, abo duhanganiye igikombe ni benshi, abaduteza itangazamakuru namwe murabazi ntihari ababaha amafaranga ngo mutuvuge se? Abayabaha bakomeze bayabahe, nk’iyo muvuga ngo Kiyovu imaze amezi 3 idahembwa, muzanyumvishe ijwi ry’umukinnyi wa Kiyovu Sports avuga icyo kintu."

Yavuze ko kandi impamvu Niyonzima Olivier Seif na Mugunga Yves batajyanye n’abandi mu mwiherero bari basabye uruhushya kubera impamvu z’umuryango bavuga ko bajyayo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu kandi babikoze.

Yavuze ko kandi ibi byose bituruka mu batishimiye ko habayeho impinduka mu buyobozi bwa Kiyovu Sports.

Ati "urabona guhinduka k’ubuyobozi muri Kiyovu Sports byaratunguranye, ndetse benshi ntibatekerezaga ko byashoboka ariko hahindutse byinshi muri Kiyovu, ntekereza ko ari bamwe mu babyihishe inyuma."

Yongeye kuvuga ko nta mukinnyi n’umwe uri hejuru ya Kiyovu Sports.

Ati "Kiyovu Sports ni ikipe nini nta mukinnyi wakwifata ngo yigire uko ashaka, uretse n’umukinnyi nanjye ntacyo ndicyo ku buryo nakwikomanga ku gatuza, Kiyovu Sports ni ikipe yo kubahwa n’abayikinamo bagomba kuyubaha."

Kiyovu Sports nyuma yo kunganya na APR FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 17 inganya na Amagaju ya 5, Musanze FC ya 4 ifite 23 inganya na Rayon Sports ya 3, Police FC ya kabiri ifite 25 mu gihe APR FC ya mbere ifite 26.

General yavuze ko hari abanyamakuru bishyurwa ngo bavuge Kiyovu Sports nabi

General yavuze ko hari abanyamakuru bishyurwa ngo bavuge Kiyovu Sports nabi

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268