Uganda: Umugabo yatawe muri yombi igitaraganya azira kwica umugore we amuziza ibiryo

Apr 24, 2024 - 19:27
 0
Uganda: Umugabo yatawe muri yombi igitaraganya azira kwica umugore we amuziza ibiryo

Uganda: Umugabo yatawe muri yombi igitaraganya azira kwica umugore we amuziza ibiryo

Apr 24, 2024 - 19:27

Mu mpera z’icyumweru gishize hakwirakwiye amakuru avuga ko hari umugabo wo mu gihugu cya Uganda wakubise umugore we kugeza amumazemo umwuka, biravugwa ko yamuzizaga kuba atarahisha ibyo kurya.

Uyu mugabo uzwi nka ’Kurong Moses’, ari mu kigero cy’imyaka 45 yaje kuba yatabwa muri yombi na polisi yo mu karere ka Kween, mu burasirazuba bwa Uganda. Arashinjwa icyaha cyo kwica umugore we w’imyaka 57 witwaga Beatrice Yapcherukut.

Nk’uko bitangazwa na polisi yo mu gace bari batuyemo, ubwo hari ku wa gatanu tariki 19 Mata 2024, uyu mugabo yatashye mu rugo rwe yasinze, hanyuma atangira gusaba umugore we ibyo kurya bitari byagashya. Bidatinze imirwano yahise utangira aho umugabo yasakuzaga, anakubita uwo yari yasize ku rugo agasanga ibiryo bitaratungana. 

Ikinyamakuru East News Uganda cyanditse iyi nkuru, gitangaza ko umugore we icyo yakoze yabwiye umugabo ko yakwihangana mu gihe ibiryo bitaraboneka. Moses yanze kumva ibyo bamusabye ahita yibasira umugore we aramukubita karahava, ari nabyo byaje kumuviramo urupfu rutewe no gukubitwa. 

Polisi ikimara gutabazwa yihutiye kujyana umurambo wa nyakwigendera mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kapchorwa aho muri Uganda. Ni mu gihe umugabo ushinjwa ubwicanyi, ndetse no guhohotera uwo babana yahise atabwa muri yombi kugira ngo binorohereze inzego z’iperereza. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062