Uganda: Umugabo warumaze imyaka myinshi cyane baziko yapfuye bakanamushyinguye babaye nkabakubiswe n'inkuba nyuma yo kumubona

May 17, 2024 - 14:37
 0
Uganda: Umugabo warumaze imyaka myinshi cyane baziko yapfuye bakanamushyinguye babaye nkabakubiswe n'inkuba nyuma yo kumubona

Uganda: Umugabo warumaze imyaka myinshi cyane baziko yapfuye bakanamushyinguye babaye nkabakubiswe n'inkuba nyuma yo kumubona

May 17, 2024 - 14:37

Mu gihugu cya Uganda umugabo yasize umugore bari barabyaranye abana batatu, ajya kwivuza kanseri muri leta zunze ubumwe z’Amerika, agezeyo aza guhimba urupfu rwe ndetse aza no gushyingurwa ariko byose ari ibinyoma byo kugira ngo abone uko yishakira undi mugore aho muri Amerika.

Ikinyamakuru The Kampala Daily cyatangaje ko inkuru y’uwo mugabo yashyizwe hanze n’umugore we babyaranye gatatu ubwo yabinyuzaga ku rubuga rwa X, mu izina rya Remssx, avuga ko “Inkuru ari ukuri nta guhimba kurimo, n’ubwo atifuje gutangaza amazina ye”. 

Uwo mugore utarigeze yandika igihe n’amatariki y’uko ibintu byakurikiranye, yavuze ko umugabo we yajyanywe kuvuzwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kuvuzwa kanseri,ariko akamwangira kujyana nawe ahubwo akajyana na mushiki we ari nawe wamufashije muri ibyo bintu byose harimo no guhimba urupfu rwe.  

Yagize ati,”Umugabo wanjye yajyanywe muri Amerika kuvurizwayo Kanseri. Ntiyanyemereye kujyana nawe, Ahubwo yajyanye na mushiki we. Nyuma y’iminsi mike nibwo naje kubwirwa ko yapfuye kandi agashyingurwa muri Amerika, ariko naje kumenyako ariho arimuzima kandi yajye gushaka undi mugore”.

Bivugwa ko mbere y’uko uwo mugabo ajyanwa kuvurizwa muri Amerika yabanje gufata inguzanyo kandi ingwate yatanze ikaba ari inzu umugore we n’abana be babagamo.

Yagize ati,”Nararize amarira anshiramo, sinashoboraga kumugeraho, kuko ntiyigeze ambwira izina ry’ibitaro ajyanywemo, mushiki weyitabaga telefoni yanjye rimwe mu cyumweru”.

Nyuma y’ibyumweru bine, ngo nibwo mushiki w’umugabo yahamagaye uwo mugore amubwirako umugabo we yitabye imana kandi bitakunda kugarukana umurambo kugirango ashyingurwe iwe.

Umugore avuga ko n’ubwo yari yarabwiwe ibyo, ariko yaje kumenyako umugabo we ari muzima kandi yashatse undi mugore aho muri Amerika.

Yagize ati, ”naje kwemera uko ibintu bimeze, nahisemo gukomeza kwita ku buzima bwanjye ndetse n’ubwabana banjye. Ndashima ku bw’abana banjye kuba dufite aho dukinga umusaya, kandi nshima no kuba tubana n’umuvandimwe wanjye unshyigikira akanamfasha muri byose. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062