Ubuzima: Inzobere mu kuvura indwara z’abagore zemereye ubuvuzi abatuye mu mpinganzima i Huye

Jun 13, 2024 - 10:47
 0
Ubuzima: Inzobere mu kuvura indwara z’abagore zemereye ubuvuzi abatuye mu mpinganzima i Huye

Ubuzima: Inzobere mu kuvura indwara z’abagore zemereye ubuvuzi abatuye mu mpinganzima i Huye

Jun 13, 2024 - 10:47

Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Inzobere b’indwara z’abagore mu Rwanda bifatanyije n’Intwaza zo mu Karere ka Huye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batangaza ko gusura uru rugo nabyo biri mu nshingano zabo zo kwita ku babyeyi bose.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Kamena 2024, kibera mu Rugo rw’Impinganzima rwa Huye, ruherereye mu Murenge wa Mukura,mu Karere ka Huye.

Nyirangirumwami Azela wo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagali, Akagali ka Rwoga, yagarutse ku buryo ubuzima bwabo bwahindutse bageze muri uru rugo.

Ati" Iby’Imana yadukoreye ni birebire. Ubu mwe muratubona twicaye hano mukagira ngo ni uku byari bimeze ariko si ko byari bimeze; ubu dutwaje gitwari mu rugamba rw’abahizi. Twari incike,tubayeho nabi cyane,maze umubyeyi Jeannette Kagame aturebye aravuga ati"mwa babyeyi mwe muri Intwaza."

Yakomeje avuga ko bishimira urugo rw’Impinganzima bahawe kuko mbere bafashwaga na AVEGA na FARG, ariko ibyo bahawe bakabura n’umwanya wo kubirya kubera agahinda ba ko kuba bonyine bahoranaga.

Ati “Uru rugo rwatumaze intimba, rwatumaze agahinda. Yego n’ubundi agahinda ko twarakagize ndengakamere,ariko rwose ubu twarongeye turamwenyura.’’

Yongeyeho ko iyo bagize abashyitsi bibongerera umunezero. Ati “Uko tugize abashyitsi nkamwe turishima cyane,ubu nidusubira ku munzani ibiro biziyongera, mwadushimishije cyane!"

Kabatesi Eline, umwe mu bakozi b’Urugo rw’Impinganzima yavuze ko gusura aba babyeyi bituma barushaho gutwaza, bakishimira igihugu kibafashe neza.

Dr Nkubito Gatera Valens, Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Inzobere b’indwara z’abagore mu Rwanda, RSOG, yavuze ko bahisemo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi basura aba babyeyi b’Intwaza kuko bakunda ababyeyi bose.

Ati"Ubusanzwe tuvura indwara z’abagore ariko kandi tunakunda ababyeyi bose muri rusange, ni nayo mpamvu twaje kubasura hano. Ni no muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho twumvise kwifatanya n’uru rugo rwa Huye, biri mu murongo mwiza wo kwibuka twiyuka kuko nayo babaye urugero rwo kwiyubaka.’’

Yakomeje avuga ko k’ubw’urukundo babakunda, babemereye ko ikibazo cyose cy’ubuzima bazajya bagira, biyemeje kujya babashyigikira bakabavura kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza.

Muri uru ruzinduko rwabo mu rugo rw’Impinganzima rwa Huye, basabanye n’ababyeyi bo muri ru rugo, ndetse babagenera n’impano zitandukanye, bishushanya urugwiro n’urukundo umwana wese yagirira umubyeyi we.

Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Inzobere b’indwara z’abagore mu Rwanda( Rwanda Society of Obstetricians & Gynaecologists) ryatangiye mu mwaka wa 2010, rikaba rigizwe n’abaganga b’inzebere bagera ku 120.

Abenshi bahisemo gutahana uduseke nk'urwibutso
Aba baganga banyuzwe cyane n'uduseke tubohwa n'intwaza kuko twuje ubwiza
Bari bafitanye urugwiro
Basabanye biratinda ndetse bacinya n'akadiho
Byari ibiganiro koko nk'iby'ababyeyi n'abana
Dr Nkubito Gatera Valens na bagenzi be bashimye ibikorwa by'intwaza za Huye
Dr Nkubito Gatera Valens, Umuyobozi wungirije wa RSOG, yavuze ko bahisemo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, basura aba babyeyi b'Intwaza kuko nabo bagaragaje icyo kwibuka abantu biyubaka bivuze.
Ni ababyeyi bagira n'umwanya wo gukora imirimo itandukanye y'amaboko kuko nk'utu duseke na furari ni bo babiboshye
Nyuma yo kuganira no gusabana n'aba babyeyi, hafashwe ifoto y'urwibutso
Uyu muryango ugizwe n'abanyamuryango 120
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268