Ubutumwa bwa Polisi y’Igihugu yageneye abakoresha imihanda yo mu mujyi wa Kigali no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu

May 29, 2024 - 15:13
 0
Ubutumwa bwa Polisi y’Igihugu yageneye abakoresha imihanda yo mu mujyi wa Kigali no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu

Ubutumwa bwa Polisi y’Igihugu yageneye abakoresha imihanda yo mu mujyi wa Kigali no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu

May 29, 2024 - 15:13

Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda buzwi nka Gerayo Amahoro bwakomeje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.

Gerayo Amahoro igamije muri rusange gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco hirindwa icyateza impanuka cyose.

Byagiye bikunda kugaragara ko abatwara ibinyabiziga benshi bubahiriza amategeko y’umuhanda batinya guhura n’ibihano, bakirengagiza ko biri mu nshingano zabo gushyira umutekano imbere, bityo bigateza impanuka zihitana ubuzima bw’abantu cyangwa imitungo n’ibikorwaremezo rusange bikangirika.

Binyuze muri ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, Polisi y’u Rwanda ishishikariza ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda kuzirikana ko ari inshingano zabo gukoresha umuhanda neza, bakirinda imyitwarire ishobora guteza akaga, bahitamo kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’uburyo bwo kuyigendamo bikagirwa indangagaciro kuri buri wese.

Nibura 49% by'impanuka mu zabaye mu mezi ane ya mbere y’uyu mwaka wa 2024, ni ukuvuga hagati ya Mutarama na Mata; zatewe cyangwa zigirwamo uruhare n’abatwara imodoka, abatwara moto baza ku mwanya wa Kabiri, aho bihariye 43% by’impanuka. Hakurikiraho abatwara amagare ku gipimo cya 7,6% mu gihe izagizwemo uruhare n’abanyamaguru zingana na 0.4%.

Umubare munini w'izi mpanuka zahitanye ubuzima kandi zikomeye zatewe n'imyitwarire ya muntu nko kugendera ku muvuduko munini, uburangare nko gukoresha telefone utwaye, kunyuranaho binyuranyije n’amategeko, kutoroherana kw’abakoresha umuhanda n’amakosa ya mekanike ku kinyabiziga.

Abakoresha umuhanda bose, uhereye ku bashoferi, abatwara moto n’abatwara amagare kugeza ku banyamaguru n’abagenzi, basabwa kwirinda uburangare n’amwe mu makosa akunze kubagaragaraho, akaba intandaro y’impanuka, bagasobanurirwa n’uko bakwiye kwitwara bishingiye kuri buri cyiciro kugira ngo hirindwe izo mpanuka.

ABANYAMAGURU

-Gendera buri gihe ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda aho ibinyabiziga biza biguturuka imbere ubireba.

-Kwambukira ahari imirongo yera (Zebra crossing), mbere yo kwambuka babanje kureba iburyo n’ibumoso ko nta kinyabiziga kiri hafi, bakambuka bihuta ariko batiruka.

 -Kwirinda kwambuka umuhanda bumva umuziki cyangwa se bavugira kuri telefone.

ABASHOFERI

Kwirinda gutwara bavugira kuri telefone, kudatwara banyoye ibisindisha, Kubahiriza umuvuduko wagenwe, kwambara umukandara, kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru, gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga ku gihe no kudasiga abana bato mu kinyabiziga bonyine.

ABAMOTARI 

Basabwa buri gihe kwambara ingofero yabugenewe (Casque) haba k’utwaye moto no ku mugenzi atwaye, kubahiriza umuvuduko wagenwe, kutagendera hagati mu muhanda cyangwa gusesera mu bindi binyabiziga no kudakoresha telefone igihe batwaye moto.

ABAGENZI

Abagenzi basabwa kwirinda gutegeka ubatwaye kugendera ku muvuduko bitewe na gahunda zabo, kugira inama ababatwaye mu gihe hari amakosa bagerageje gukora yateza impanuka no gutanga amakuru mu gihe babonye imyitwarire yateza akaga ku rujya n’uruza.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472