Ubutabera: Umushinjacyaha wa Loni yinubiye ubukererwe bwa Afurika y’Epfo bwo kohereza Kayishema Fulgence

Jun 12, 2024 - 17:28
 0
Ubutabera: Umushinjacyaha wa Loni yinubiye ubukererwe bwa Afurika y’Epfo bwo kohereza Kayishema Fulgence

Ubutabera: Umushinjacyaha wa Loni yinubiye ubukererwe bwa Afurika y’Epfo bwo kohereza Kayishema Fulgence

Jun 12, 2024 - 17:28

Umushinjacyana Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga rushinzwe gukora Imirimo y’Insigarire y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz, yagaragaje ko yinubira ubukererwe bwa Leta ya Afurika y’Epfo bwo kohereza Kayishema Fulgence ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kayishema yakoreraga mu isambu y’ubuhinzi iherereye mu gace ka Paarl muri Afurika y’Epfo, yiyita Umurundi ‘Donatien Nibasumba’. Yatawe muri yombi n’abapolisi bari baherekejwe n’ubushinjacyaha bwa IRMCT tariki ya 24 Gicurasi 2023.

Hashingiwe ku cyemezo cyo ku wa 22 Gashyantare 2012 cyafashwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), Leta ya Afurika y’Epfo yemeye kohereza Kayishema i Arusha ahakorera IRMCT, mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda.

Brammertz yatangaje ko ibiro bye (OTP) “Bibabajwe n’uko Kayishema akiri muri kasho muri Afurika y’Epfo kandi nta ngengabihe ihari yo kohererezwa uru rwego hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi. Ikurikirana rishingiye ku mategeko rirakomeje, ariko ryasubitswe kenshi.”

Urubanza rwa Kayishema rushingiye ku cyemezo cyo kumwohereza i Arusha rwatangiye muri Gicurasi 2023. Urukiko Rukuru rwa Cape Town rwagombaga gukomeza kuruburanisha muri uwo mwaka, ariko rwarwimuriye muri Werurwe 2024 gusa na bwo ntirwabaye kuko rwongeye kurwimurira muri Kanama 2024.

Brammertz yasabye Leta ya Afurika y’Epfo kwihutisha inshingano yayo yo kuburanisha Kayishema kugira ngo yohererezwe IRMCT i Arusha, na yo ibone kumwoherereza u Rwanda.

Ati "OTP isaba ikomeje Afurika y’Epfo kwihutisha inshingano zayo z’amategeko zijyanye na sitati no kohereza Kayishema muri kasho y’uru rwego kugira ngo yoherezwe kuburanishwa mu Rwanda. Abagizweho ingaruka na Jenoside bamaze imyaka 30 bategereje ubutabera, kandi ni ah’ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo kugira ngo badakomeza gutegereza."

Ibyaha Kayishema akurikiranyweho

Kayishema aregwa kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera ku 2000 barimo abagore, abana n’abakuze bwakorewe muri Kiliziya ya Nyange, Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyaha akurikiranyweho ni icya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ubwicanyi b’ibindi byaha byakorewe iyi Kiliziya tariki ya 15 Mata 1994.

Ubushinjacyaha bwa ICTR bwasobanuye ko Kayishema yagize uruhare mu kugura no gutanga peteroli yo gutwika Kiliziya ya Nyange n’abari bayihungiyemo. Ngo ubwo kuyitwika byari byananiranye, we na bagenzi be bifashishije ibikoresho by’ubwubatsi n’ibisenya imihanda, basenya iyi Kiliziya, bica abari bayirimo.

Nyuma y’aho, nk’uko ubu bushinjacyaha bwabivuze, Kayishema n’abandi bagenzuye ikurwa ry’imibiri y’abiciwe muri iyi Kiliziya, bayijyana mu mva rusange. Ni igikorwa cyamaze iminsi ibiri.

Kayishema (ufashwe ku rutugu) yafatiwe mu masambu ya Paarl muri Afurika y'Epfo
Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yinubiye ubukererwe mu kohereza Kayishema
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268