Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Feb 4, 2024 - 11:53
 3
Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Feb 4, 2024 - 11:53

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe muyo mwifuje kumenya:

Martine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rituruka ku izina Mars ry’ikigirwamana cy’intambara. Ba Marine bakunze kurangwa no kubasha gukemura ibibazo, gusoza ibyo batangiye, iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntacyabatanga imbere kandi bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora.

Thomas ni izina ry’aabahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikinyarumeniya rikaba risobanura “impanga(abavukiye rimwe). Ba Thomas bakunze kurangwa no kutarambirwa vuba, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, barizwerwa, biha intego kandi bubahiriza inshingano.

Yolande ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “umuseke(igitondo)”. Ba Yolande ni abantu bo kugirirwa icyizere cyane, bazi kwihambira cyane ku cyo bashaka gukora n’imbaraga zabo zose, bakunze kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gushaka kumenya, bashyira mu bikorwa cyane kurusha uko bavuga kandi ni abantu bagira ubushake cyane.

Emery ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ukomeye”. Ba Emery bakunze kurangwa no gukora kurusha kuvuga, bamenyera vuba, bagaragaza amarangamutima yabo, bazi gutanga amakuru kandi bagira umutima w’impuhwe.

Bosco ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Igiti”. Ba Bosco bakunze kurangwa no gukora ibintu ku murongo nta kavuyo, bagira ubumuntu, bagira gahunda, bagira umutima w’impuhwe kandi kumenya icyo batekereza biroroshye.

Kezia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Igiti ba Kezia bakunze kurangwa no kugira ubumenyi butandukanye, bakunze kuba ibihangange, baririnda, baha agaciro amarangamutima kurusha ibintu bifatika kandi bazi gufata ibyemezo.

Gustave ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umurwanyi”. Ba Gustave bakunze kurangwa no guhorana ibakwe, bahorana amatsiko, bagira umutima woroshye, bakunze gutsinda kandi bahorana umwete.

Aimee ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukundwa”. Ba Aimee bakunze kurangwa no kujya inama nziza, bakunda amahoro, bagira umutima mwiza, babasha gukememura ibibazo kandi babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora.

 

Innocent ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “udafite icyaha”. Ba Innocent bakunze kurangwa no kwiha intego, ntibarambirwa vuba, bazi gushishoza, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora kandi bagirirwa icyizere.

Nawe niba hari izina wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu y’ubutaha.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062