Ubusobanuro bw'izina Edith izina ry’umuntu utapfa kumenya uko ateye

Feb 3, 2024 - 10:54
 0
Ubusobanuro bw'izina Edith izina ry’umuntu utapfa kumenya uko ateye

Ubusobanuro bw'izina Edith izina ry’umuntu utapfa kumenya uko ateye

Feb 3, 2024 - 10:54

Edith ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu rurimi rw’Igifaransa rikaba risobanura ubukire.

Bimwe mu biranga ba Edith

Edith ni umuntu uvanze, ntiwapfa kumusobanukirwa rimwe aba ari nk’indaryarya ubundi ukabona rwose ni umunyakuri, biragoye kumenya imico ye.

Ni wa muntu muba muri kumwe mukundanye, mwatandukana bikarangirira aho ngaho.

Agira umwete mu kazi ,ahora acyeye kandi icyo yiyemeje akigeraho ndetse agakundwa.

Arashabutse ntaniganwa ijambo, usanga aba ari umuntu uzi gutanga ibitekerezo cyangwa ufasha abandi gutangiza imishinga.Ni umuntu umenyera vuba, aho yagera hose abasha kuba mu buzima asanze abandi babayemo.

Akunda gutembera, ibintu byo kwicara hamwe biramuvuna ariko kandi yishimira ibyo aba yaragezeho akanitangaho urugero.

Edith Wilson, wabaye umugore wa kabiri wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson,kuva 1915 kugeza mu 1921

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062