Uburiganya muri HCR kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Mar 30, 2024 - 16:20
 0
Uburiganya muri HCR kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Uburiganya muri HCR kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Mar 30, 2024 - 16:20

Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi Michael Deacon yashinje Umuryango w’Abibumbye kugaragaza uburyarya bweruye iyo bigeze kuri gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ni nyuma y’aho Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, isabye Guverinoma y’u Bwongereza kutohereza abimukira mu Rwanda, ishingiye ku kuba Urukiko rw’Ikirenga rwaremeje ko kubohereza bitaba byubahiriza itegeko mpuzamahanga.

Iyi komisiyo izwi nka UNHRC yagize iti “Tubabajwe na gahunda y’u Bwongereza n’imbaraga iri gushyira mu kugira ngo yemezwe kandi Urukiko rw’Ikirenga rwaremeje ko itubahiriza itegeko mpuzamahanga.”

UNHRC kandi yagaragaje ko kohereza aba bimukira mu Rwanda ari uburyo bwo kubavangura n’Abongereza.

Deacon yibukije ko Ishami rya Loni rishinzwe impunzi, HCR, rimaze igihe ryohereza abimukira mu Rwanda, barimo 2242 baturutse muri Libya.

Muri aba bimukira, harimo 92 bageze mu Rwanda tariki ya 27 Werurwe 2024 barimo 57 bakomoka muri Eritrea n’abandi 35 bakomoka muri Sudani.

Uyu musesenguzi yagize ati “UNHRC ivuga ko ibabajwe cyane na gahunda ya Sunak ‘ivangura abimukira’. Nyamara kuva mu 2019, HCR yohereje mu Rwanda abimukira barenga 2000 baturutse muri Libya.”

Deacon, mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru The Telegraph, yavuze ko atizera ko “abimukira bakorerwa ivangura”, agaragaza ko kandi UNHRC na HCR byakabaye bihuza umurongo nk’amashami abiri ya Loni.

Mu buryo bwo gushyenga, Deacon yagaragaje ko niba iyi komisiyo ibona u Bwongereza bugira ivangura, ahubwo yagafashije aba bimukira kubuvamo, bakajya mu gihugu kibafata nk’abandi.

Ati “Yakabaye ishyigikira iyi gahunda. Bwaba ari uburyo bwo gufasha abimukira kuva mu Bwongereza busazanye ivangura, bunabishye.”

Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda zavuguruye amasezerano arebana n’iyi gahunda mu Ukuboza 2023. Zitegereje ko imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko iyashyigikira kugira ngo ashyirwe mu bikorwa.

Umusesenguzi Michael Deacon yashinje HCR uburyarya bweruye iyo bigeze kuri gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268