Ubumenyi bw'Isi: Kuki ikinogo cyagaragaye kuri Mars cyishimiwe cyane?

Jun 13, 2024 - 10:48
 0
Ubumenyi bw'Isi: Kuki ikinogo cyagaragaye kuri Mars cyishimiwe cyane?

Ubumenyi bw'Isi: Kuki ikinogo cyagaragaye kuri Mars cyishimiwe cyane?

Jun 13, 2024 - 10:48

Abashakashatsi mu by’Isanzure bakomeje kugaragaza ko bishimimiye ikinogo kiri ahahoze ikirunga cyo ku mubumbe wa Mars, bagashimangira ko ahantu kiri hashobora kuba inzira iganisha ku habera icumbi ryiza abajya gukorera inyigo kuri uwo mubumbe utukura.

Ku wa 15 Kanama 2022 ni bwo ifoto y’icyo kinogo yafashwe n’icyogajuru cyiswe Mars Reconnaissance Orbiter cyoherejwe n’Ikigo gishinzwe iby’Isanzure muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, NASA.

Mars Reconnaissance Orbiter yoherejwe kugenzura niba kuri Mars haba amazi, ibintu byakongera amahirwe yo kuba ubuzima bwa muntu kuri uwo mubumbe bushoboka.

Icyo cyogajuru cyafashe iyo foto kiri mu ntera ya kilometero 256 uvuye ku butaka bwa Mars.

Icyo kinogo kinini kiri ahahoze ikirunga cya Arsia Mons ntikigaragara mu ifoto cyonyine, ahubwo hagaragaramo n’ibindi byinshi biri ku birunga bitatu biherereye mu gace kazwi nka Tharsis.

Abashakashatsi baracyibaza niba cyaba ari ikinogo gisanzwe, niba cyerekeza ahandi hantu hagari, cyangwa se niba cyari inzira yanyuragamo ibikoma by’icyo kirunga mu gihe cyarukaga.

Mu mpamvu zituma abashakashatsi bishimira icyo kinogo, harimo kuba batekereza ko cyaba kirimo ibinyabuzima cyangwa bikaba byarigeze kukibamo. Ibyo byafasha mu nyigo ziri gukorwa harebwa ko ubuzima kuri Mars bushoboka.

Bijyanye no kuba Mars igira ikirere (atmosphere) gito, ngo abashakashatsi bazajya banifashisha icyo kinogo nk’icumbi mu kwirinda ingaruka bashobora kugirwaho n’ibyo mu Isanzure, cyane ko kuri uwo mubumbe ziba zikubye inshuro 40 na 50 ugereranyije no ku Isi.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268