Ubu Ashobora gufungwa imyaka itanu; Abacuruza ibitujuje ubuziranenge bahagurukiwe

Dec 23, 2023 - 20:05
 0
Ubu Ashobora gufungwa imyaka itanu; Abacuruza ibitujuje ubuziranenge bahagurukiwe

Ubu Ashobora gufungwa imyaka itanu; Abacuruza ibitujuje ubuziranenge bahagurukiwe

Dec 23, 2023 - 20:05

Hirya no hino mu gihugu humvikana inkuru z’abantu bafatanwe ibicuruzwa birimo ibiribwa, ibinyobwa n’imiti cyangwa ibindi bitujuje ubuziranenge bigahita bimenwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Kenshi ubifite cyangwa uri kubikwirakwiza mu gihugu yahabwaga ibihano bisanzwe birimo gucibwa amande, guhagarikwa mu kazi cyangwa gufunga imiryango y’aho akorera bikarangirira aho.

Mu igazeti ya Leta iherutse gusohorwa y’itegeko rihindura iryo mu 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ndetse n’iryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, rikubiyemo impinduka zigamije kunoza imitangire y’ubutabera; abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge bashobora gufungwa.

Iri tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umuntu ukora, ucuruza, ukwirakwiza cyangwa winjiza mu gihugu ibiribwa, ibinyobwa, imiti cyangwa ibindi bintu bitujuje ubuziranenge cyangwa bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 3.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Bivuze ko kuri ubu uzajya afatirwa muri ibyo bikorwa byo gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge azajya akurikiranwa mu rwego rw’amategeko.

Ubusanzwe inzego zitandukanye zafatanyaga mu gikorwa cyo gukumira icuruzwa ry’ibintu bitujuje ubuziranenge aho muri Kanama Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga 100 Frw, mu bikorwa byiswe ’Operation Usalama IX-2023’ ikorwa mu cyumweru kimwe gusa.

Ibyafashwe byarimo ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 37 Frw, ibinyobwa bya miliyoni 13 Frw, amavuta yo kwisiga, imiti ya miliyoni 1 Frw, amasashe ya miliyoni 13,8 Frw, ibikoresho by’ikoranabuhanga bya miliyoni 1,8 Frw, ibikoresho by’ubwubatsi bya miliyoni 5 Frw n’imyenda n’inkweto bya caguwa, inzoga, kanyanga n’urumogi.

Bamwe mu bafashwe icyo gihe bahanishijwe gutanga amande, abandi bahanishwa gufungirwa aho bakoreraga, kuri ubu abazajya bafatwa bacuruza ibitujuje ubuziranenge bazajya bagezwa imbere y’ubutabera.

Gushyiraho iri tegeko bizatanga umusanzu ukomeye mu kugabanya ikwirakwizwa ry’ibintu bitujuje ubuziranenge ku isoko ry’u Rwanda.

Abacuruza, abakwirakwiza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bashobora kuzajya bafungwa hagati y'imyaka itatu n'itanu

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268