U Rwanda rwifatanyije n’u Bwongereza kwizihiza isabukuru y’Umwami Charles III

Jun 14, 2024 - 09:34
 0
U Rwanda rwifatanyije n’u Bwongereza kwizihiza isabukuru y’Umwami Charles III

U Rwanda rwifatanyije n’u Bwongereza kwizihiza isabukuru y’Umwami Charles III

Jun 14, 2024 - 09:34

U Rwanda rwifatanyije n’u Bwongereza kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 76 y’Umwami Charles III, no kwishimira umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 13 Kamena 2024, cyitabirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere Gen (Rtd) James Kabarebe.

Ibi birori byateguwe na Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda byitabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, byaba ibibarizwa mu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ndetse n’ibitawubarizwamo.

Minisitiri Kabarebe yashimye ubufatanye bwiza buranga u Rwanda n'u Bwongereza
Minisitiri Kabarebe yashimye ubufatanye bwiza buranga u Rwanda n’u Bwongereza

Ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru ndetse no kwishimira umubano w’ibuhugu byombi, Gen (Rtd) James Kabarebe, yashimye ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ndetse ashimangira ku bikomeza ubutwererane bugaragara hagati y’ibihugu byombi hashingiwe ku masezerano atandukanye.

Ibihugu byombi bifatanye amasezerano atandukanye arimo ayo kohereza Abimukira biniiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu Rwanda, amasezerano y’ubufatanye yiswe Developing Countries Trading Scheme (DCTS) agamije korohereza abifuza gushora imari mu Bwongereza nyuma y’uko iki gihugu kikuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Aya masezerano yashyiriweho gufasha abashoramari n’abacuruzi bo mu Rwanda kubona amakuru ajyanye n’ahari amahirwe y’aho bashora imari.

Guhera mu Ugushyingo mu 2022, RwandAir yatangije ingendo zihuza Kigali n’Ikibuga cy’Indege cya Heathrow mu Bwongereza nta handi indege ihagaze, ibi bikaba bimwe mu bikomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda yashimye abitabiriye iki gikorwa
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yashimye abitabiriye iki gikorwa

Umwaka ushize nabwo habaye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’Umwami Charles III, ubwo yizihizaga imyaka 75, icyo gihe ibirori byitabiriwe n’abarenga 500 bari baturutse mu nzego zitandukanye.

Ni umunsi uba udasanzwe, kuko ubundi isabukuru y’Umwami Charles yizihizwa ku wa 14 Ugushyingo, hizihizwa ubwo yabonaga izuba mu 1948, ubu akaba arimo kuzuza imyaka 76.

Gusa uyu mwami Charles III, mu mwaka agira ibirori by’isabukuru inshuro ebyiri. Muri Kamena nibwo haba ibirori bikomeye ndetse Umwami akamurikirwa ingabo mu birori bizwi nka Trooping the Colour, kuko akenshi mu Ugushyingo iki gihugu kiba kiri mu bukonje, ku buryo hataba akarasisi.

Umwami Charles III, ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 75
Umwami Charles III, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 75
U Rwanda rwifatanyije n'u Bwongereza kwizihiza isabukuru y'Umwami Charles III
U Rwanda rwifatanyije n’u Bwongereza kwizihiza isabukuru y’Umwami Charles III
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268