U Rwanda rwahaye ikaze Abanyarwanda bari muri Niger babuze ikindi gihugu kibakira

Jun 13, 2024 - 07:47
 0
U Rwanda rwahaye ikaze Abanyarwanda bari muri Niger babuze ikindi gihugu kibakira

U Rwanda rwahaye ikaze Abanyarwanda bari muri Niger babuze ikindi gihugu kibakira

Jun 13, 2024 - 07:47

Ambasaderi w’u Rwanda wungirije mu Muryango w’Abibumbye (Loni), Robert Kayinamura, yatangaje ko iki gihugu cyiteguye kwakira Abanyarwanda batandatu bacumbikiwe by’agateganyo muri Niger babuze ikindi gihugu cyabakira.

Mu Ukuboza 2021 ni bwo Leta ya Niger yakiriye Abanyarwanda umunani bari barimo abarangije igihano n’abagizwe abere, babaga mu nyubako z’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR).

Aba ni Zigiranyirazo Protais, Col Nteziryayo Alphonse, Capt Sagahutu Innocent, Mugiraneza Prosper, Maj Nzuwonemeye François-Xavier, Lt Col Nsengiyumva Anatole na Lt Col Muvunyi Tharcisse.

Muvunyi wabaye umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare yasanzwe yapfiriye mu bwogero tariki ya 10 Kamena 2023, azize uburwayi. Tariki ya 7 Gicurasi 2023, Nsengiyumva na we yasanzwe mu nzu yapfuye. Aba bombi bazize uburwayi.

Umuhungu wa Zigiranyirazo, Antoine Mukiza Zigiranyirazo, muri Gicurasi 2024 yatangaje ko abo mu miryango y’aba Banyarwanda bateganya gusaba Leta ya Niger ko yabareka bakidegembya, kandi ikabaha ibyangombwa kugira ngo bisange muri iki gihugu.

Mukiza yagize ati “Icyo dusaba Leta ya Niger ni uko yareka ababyeyi bacu bakidegembya. Ikindi ni uko yabaha ibyangombwa bibaranga kugira ngo bisange muri sosiyete ya Niger. Duteganya guhura n’abahagarariye Leta ya Niger kugira ngo tubagaragarize agahinda kacu, tunaganire ku mibereho y’ababyeyi bacu.”

Imbere y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano kuri uyu wa 11 Kamena 2024, Perezida w’urwego mpuzamahanga rushinzwe gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT), Graciela Gatti Santana, yasabye ko iki kibazo cyakemurwa mu buryo burambye.

Uhagarariye Guyana, Malta n’u Busuwisi na bo basabye ibihugu gufasha uru rwego gukemura ikibazo cy’aba Banyarwanda, gusa Ambasaderi Kayinamura yagaragaje ko u Rwanda rusanzwe rwakira abarangije ibihano ndetse n’abagizwe abere ku byaha bya jenoside, bakisanga mu bandi, bityo ko na bo babishatse bataha.

Ambasaderi Kayinamura yagize ati "U Rwanda ruributsa akanama ko mu nama zose zarwo n’ubuyobozi bw’urukiko bwo mu gihe cyashize n’ubu, guverinoma y’u Rwanda yashimangiye kenshi ko aba Banyarwanda bahawe ikaze mu gihugu cyabo. Birajyana na gahunda ya guverinoma, aho ibihumbi by’abagize uruhare muri jenoside barangije igifungo, ubu babana mu mahoro n’abarokotse.”

Yasobanuye ko gahunda ya guverinoma y’u Rwanda yo gusubiza Abanyarwanda mu buzima busanzwe n’ubumwe n’ubwiyunge ari igihamya cy’uko gukemura ikibazo cy’abacumbikiwe muri Niger by’agateganyo.

Guverinoma ya Niger mu ntangiriro za 2022 yafashe icyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda, isobanura ko yabikoze mu rwego rwo kurengera inyungu za dipolomasi. Gusa ntabwo byahise bikorwa bitewe ahanini n’impuruza yatanzwe n’abanyamategeko babo.

Ambasaderi Kayinamura yamenyeshe akanama ka Loni ko u Rwanda rwiteguye kwakira aba Banyarwanda
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268