U Rwanda: Leta igiye kubaka ibigega bya lisansi bya miliyari 15,2 Frw

May 25, 2024 - 15:02
 0
U Rwanda: Leta igiye kubaka ibigega bya lisansi bya miliyari 15,2 Frw

U Rwanda: Leta igiye kubaka ibigega bya lisansi bya miliyari 15,2 Frw

May 25, 2024 - 15:02

Leta igiye kubaka ibigega bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 60 z’ibikomoka kuri peteroli aho bizatwara miliyari 15,2 Frw, aho byitezweho gufasha igihugu kugira ububiko bunini bwa lisansi na mazutu.

Ibi bigega bishya byitezweho kunganira ibyari bisanzwe bifite ubushobozi bwo kubika nibura litiro miliyoni 117. Bizubakwa mu Mujyi wa Kigali i Rusororo.

Buri kwezi mu gihugu hinjira nibura litiro ziri hagati ya miliyoni 40 na 50 z’ibikomoka kuri peteroli.

Muri 2021 mu Rwanda hari hari ibigega bya Leta n’iby’abikorera bishobora kubika ibikomoka kuri peteroli litiro miliyoni 72. Muri byo harimo nk’ibiri i Jabana bya Sosiyete yitwa OilCom, ibya SP biri i Rusororo, ibya Leta biri mu Gatsata, Rwabuye na Bigogwe hamwe n’ibya ERP biri Kabuye. Ibibika amavuta y’indege biri i Kanombe ku Kibuga cy’indege n’i Rusororo.

Ubusanzwe lisansi na mazutu bikoreshwa mu Rwanda, bivanwa ku isoko mpuzamahanga by’umwihariko mu bihugu bitatu; Qatar, Arabie Saoudite na Singapore.

Sosiyete imwe yonyine ikomoka mu Rwanda, SP, ni yo ifite ubushobozi bwo kujya kurangura ku isoko mpuzamahanga, izindi zijya kugura n’ababa bayiranguye, i Mombasa cyangwa se i Dar es Salaam.

Ku mwaka, u Rwanda rukoresha mazutu irenga litiro 2.835.641.930 mu gihe lisansi yo ari litiro 181.629.475. Impamvu mazutu ariyo nyinshi ikoreshwa cyane, ni uko yifashishwa mu modoka rusange no mu mashini zikora imirimo inyuranye nk’iyo mu nganda, mu bwubatsi, ubuhinzi n’ibindi.

Umushinga wo kubaka ibigega bya litiro miliyoni 60 by’ibikomoka kuri peteroli i Rusororo wagenewe Miliyari 15,2 Frw mu ngengo y'imari
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268