U Rwanda: Abasora bibukijwe kumenyekanisha avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu za 2024 hakiri kare

Jun 13, 2024 - 14:46
 0
U Rwanda: Abasora bibukijwe kumenyekanisha avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu za 2024 hakiri kare

U Rwanda: Abasora bibukijwe kumenyekanisha avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu za 2024 hakiri kare

Jun 13, 2024 - 14:46

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasabye abakora imirimo ibyara inyungu kumenyekanisha no kwishyura avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu z’umwaka wa 2024, bakabikora mbere y’itariki ntarengwa ya 28 Kamena, kugira ngo ukeneye ubufasha abashe kubuhabwa hakiri kare.

Iyi avansi irimo kubarwa hashingiwe ku byacurujwe mu kwezi kwa 1, ukwa 2 n’ukwa 3 mu 2024. Mu kubara iyi avansi, usora ahera ku musoro wishyuwe mu mwaka ushize, akagabanya n’igicuruzo cy’uwo mwaka, agakuba n’igicuruzo cy’igihembwe gisorerwa.

Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu Gihugu muri RRA, Batamuliza Hajara, yavuze ko ababonye inyungu mu mwaka wa 2023 cyangwa abandikishije ubucuruzi muri uwo mwaka bakaba baramenyekanishije umusoro ku nyungu bwa mbere mu kwa 3, 2024, bagomba kumenyekanisha iyi avansi.

Yakomeje ati “Iyo tuvuze ibikorwa bibyara inyungu kandi bisoreshwa, nta mwihariko uba urimo. Ni ukuvuga abantu bose, barimo abafite ibinyabiziga nka moto, ibitwara imizigo, taxi voiture cyangwa nka bisi, abo bose bakora igikorwa cyo gutwara abantu n’ibintu nk’ibikorwa bibyara inyungu, bityo barebwa n’uyu musoro.”

“Hari n’izindi nzego nk’ubucuruzi bukomatanya ibintu byinshi, abacuruza serivisi, abari mu mabanki, ni ukuvuga ngo ibikorwa byose bikorerwa mu Rwanda, umuntu akaba yabonye umusaruro usoreshwa, abo bose bararebwa no gusora umusoro ku gihembwe.”

Imenyekanisha rikorwa unyuze ku rubuga rwa RRA icyakora, abafite ibikorwa by’ubucuruzi bito, basora mu buryo bukomatanyije, bakoresha *800#, bagakurikiza amabwiriza. Ushobora kwishyura ukoresheje Mobile Money, MobiCash cyangwa Internet Banking.

Komiseri Batamuliza yavuze ko hari ubwo abasora birindiriza umunsi wa nyuma, ugasanga hari abatinda kumenyekanisha umusoro wabo, n’abamenyekanisha bagatinda kwishyura. Ni ibintu bakwiye kwirinda kuko bishobora kubagusha mu bihano.

Itariki ntarengwa ifite umwihariko

Itegeko rishyiraho umusoro ku nyungu riteganya ko avansi ku gihembwe imenyekanishwa kandi ikishyurwa bitarenze ku wa 30 Kamena, ku wa 30 Nzeri no ku wa 31 Ukuboza z’umwaka w’ibikorwa by’ubucuruzi bisoreshwa.

Ingingo ya 8 y’Itegeko rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko iyo itariki ntarengwa ibaye ku munsi w’ikiruhuko rusange cyangwa weekend, yimurirwa ku munsi ukurikira w’akazi.

Icyakora, mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari, iyo itariki ntarengwa ihuye n’umunsi w’ikiruhuko rusange cyangwa weekend, yimurirwa ku munsi w’akazi ubanziriza ikiruhuko rusange cyangwa impera z’icyumweru. Niyo ngingo izubahirizwa muri uku kwezi.

Komiseri Batamuliza yakomeje ati “Bivuze ko kubera ko ejo bundi kuri 30 Kamena bizaba ari ku cyumweru, itariki ntarengwa ihita yimukira ku wa Gatanu tariki 28. Abasora bose bakwiye kumenya ko itariki ntarengwa ari 28 z’ukwezi kwa gatandatu.”

“Ku biro byacu hirya no hino mu gihugu duhari kugira ngo tubafashe. Nkaba nsaba abantu kutaza kuri ya tariki ntarengwa ya 28, ahubwo baza mbere kugira ngo tubashe kubakira, tubahe serivisi niza, kuko iyo baziye rimwe ntabwo biba byoroshye.”

Kwirindiriza umunsi wa nyuma kandi bishobora guteza ingorane z’ikoranabuhanga, zikaba zatuma abantu bagwa mu bihano.

Usora ashobora kumenyekanisha umusoro mbere, akazirikana kwishyura mbere y’itariki ntarengwa.

Kurikira Ikiganiro ku kumenyekanisha no kwishyura avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268