Twitege iki ku mpinduka zikomeye muri 1:55 AM Ltd?

Twitege iki ku mpinduka zikomeye muri 1:55 AM Ltd?
Ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd bwijeje abakunzi b’umuziki impinduka zikomeye muri iyi sosiyete isanzwe ikorana n’abahanzi batandukanye, ndetse inaca amarenga yo kuvugurura urutonde rw’abahanzi bakorana.
Bakomoza kuri izi mpinduka mu itangazo bashyize hanze, bavuze ko batangiye no kuzikora yaba mu buyobozi n’urutonde rw’abahanzi bazakomezanya.
Bati “Impinduka ni ngombwa kandi zimwe zatangiye gushyirwa mu bikorwa. Amakuru ajyanye n’izizakorwa yaba mu buyobozi n’abahanzi tuzakorana azatangazwa mu gihe kiri imbere nyuma y’inama z’imbere mu kigo.”
Ni impinduka bahamya ko zizabongerera imbaraga mu gukomeza guteza imbere iyi sosiyete isanzwe ifasha abahanzi batandukanye.
Ibi ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd bwabigarutseho mu itangazo bageneye itangazamakuru mu rwego rwo gukuraho ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa nyuma y’amagambo yatangajwe na Coach Gael.
Uyu mugabo watangije 1:55 AM Ltd yari aherutse kuvuga ko amaze igihe asesagura amafaranga, afasha abantu bitewe n’impuhwe ariko atarebye ku nyungu ze, bityo ateguza ko agiye gutangira kureba ibimwungukira kurushaho.
Aha ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bagaragaje impungenge z’uko abahanzi yaba yari asanzwe afasha baba bagiye kubihomberamo.
Icyakora mu gukuraho iki gihu cyari cyatewe n’aya makuru, Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwatangaje ko bakomeje gukora nk’ibisanzwe, banaboneraho gusobanura ko impinduka bari gukora atari ikimenyetso cy’ifungwa, ahubwo ari inzira yo gukomeza gutera imbere no gushimangira aho bagana.
Bati “1:55AM iracyakora neza kandi ikomeje gushyira imbaraga mu ntego yayo yo gushora imari no guteza imbere impano z’abahanzi Nyarwanda. Gusa, iri gutegura impinduka zikomeye z’imbere mu rwego rwo kongera imbaraga mu mikorere n’icyerekezo cyacu.”
Iyi sosiyete yongeye gushimangira umubano wabo na Bruce Melodie, bamushimira kuba akomeje gukora cyane nk’umuhanzi bemera ko yanabinjirije agatubutse.
Mu itangazo bashyize hanze ariko kandi bibukije abahanzi n’abatunganya indirimbo babarizwa muri iyi sosiyete batishimye ko bakwegera ubuyobozi bagatandukana mu mahoro.