Tshisekedi yavuze ibigwi Luvumbu, yiyemeza kumugororera

Feb 23, 2024 - 10:48
 0
Tshisekedi yavuze ibigwi Luvumbu, yiyemeza kumugororera

Tshisekedi yavuze ibigwi Luvumbu, yiyemeza kumugororera

Feb 23, 2024 - 10:48

Perezida Tshisekedi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyari cyiganjemo ingingo zigaruka ku Rwanda harimo no kuvuga imyato Héritier Nzinga Luvumbu wakoze ibihabanye n’amategeko ya ruhago, amwita intwari.

Ni ikiganiro cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare 2024.

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Luvumbu yatsinze igitego Police FC, ariko mu kucyishimira apfuka ku munwa ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.

Bivugwa ko Luvumbu yari yemerewe indonke kugira ngo akore icyo gikorwa. Yaje guhanwa amezi atandatu adakina, bituma Rayon Sports itandukana nawe mu bwumvikane bw’impande zombi.

Tshisekedi yavuze ko ibyakozwe na Luvumbu ari ubutwari, amushimira byimazeyo kandi anahishura ko yari afite intego zo kujyana n’abandi barimo Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RDC, François Claude Kabulo, kumwakira.

Ati “Nashakaga kumwakira mbere y’uko njya i Addis Ababa ariko ntabwo byakunze, narabikurikiranye ubwo yazaga, Minisitiri wa Siporo ari ku kibuga cy’indege, yarampamagaye, naramuvugishije, ndamushimira, musezeranya ko nzamwakira, nkamuha icyubahiro mu izina ry’igihugu, ibyo arabizi.”

Tshisekedi kandi yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo uyu rutahizamu yongere abone akazi.

Ati “Nahamagaye Perezida wa AS Vita Club, inshuti yanjye Amadou Diaby, umuvandimwe wanjye, ndamubwira nti Perezida, ntabwo nshaka gutekereza, niba bisaba ko nishyura ndishyura, niba bisaba ko igihugu cyishyura, nta kibazo ariko uwo musore wabaye umusirikare w’agaciro w’igihugu, ukwiriye kumwakira muri AS Vita Club.”

“Ntabwo nzi niba umubare w’abakinnyi bawe wuzuye cyangwa se utuzuye, ariko ugomba kumufasha. Arambwira ati Perezida, [Luvumbu] yahoze muri AS Vita Club kandi namaze gufata umwanzuro, ko nzamufata. Muri make, ibijyanye no kuba yabona akazi, nta kibazo, afite akazi.”

Yongeyeho ko mu minsi ya vuba azakira Luvumbu, akamuha ishimwe rimugenewe mu izina ry’igihugu.

Gupfuka ku munwa ni igikorwa cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Amategeko ya FIFA mu gika cyayo cya kane abuza abakinnyi kugaragaza ibyiyumvo bya politike ndetse n’amadini ku kibuga, akanaha uburenganzira abategura amarushanwa guhana abakinnyi bagaragayeho iyi myitwarire.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501