Tshisekedi yategetse ikigomba gukorwa nyuma y’impanuka ikanganye y’ubwato bwarimo abagenzi 270

Jun 13, 2024 - 10:54
 0
Tshisekedi yategetse ikigomba gukorwa nyuma y’impanuka ikanganye y’ubwato bwarimo abagenzi 270

Tshisekedi yategetse ikigomba gukorwa nyuma y’impanuka ikanganye y’ubwato bwarimo abagenzi 270

Jun 13, 2024 - 10:54

Nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abagenzi barenga 270, bukoreye impanuka mu mugezi uherereye mu Ntara ya Maï-Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igahitana abantu 86, Perezida Félix Tshisekedi yategetse ko hahita hakorwa iperereza rigomba kugaragaza icyateye iyi mpanuka.

Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, mu butumwa bwatambutse kuri X.

Ubu bwato bwakoze impanuka, bwarohamye mu mugezi uzwi nka Kwa, uherereye mu Bilometero 70 uvuye mu mujyi wa Mushie mu Ntara ya Maï-Ndombe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, rivuga ko “Perezida Félix Tshisekedi yababajwe n’impanuka y’ubu bwato”  Yahitanye abantu barenga 80.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Umukuru w’Igihugu yihanganishije imiryango ndetse n’inshuti z’ababuriye ababo mu mpanuka. Arasaba kandi inzego zibishinzwe gufata ingamba zikwiye mu gufasha abantu bose bagizweho ingaruka n’aka kaga.”

Rikongera riti “Perezida wa Repubulika kandi yategetse ko hakorwa iperereza rigamije kumenya impamvu nyayo zateye aka kaga gakomeye kandi kababaje ndetse no kwirinda ko ibi byazongera kuba ukundi.”

Ubu bwato bwakoze impanuka, bwarimo abagenzi 271 berecyezaga i Kinshasa, aho bwaje kurohama bitewe no kuba moteri yabwo yapfuye buri kugenda, nk’uko byemejwe na Ren Makerm Komiseri ushinzwe iby’amazi mu Karere ka Mushi kabereyemo iyi mpanuka.

Abantu 86 mu bari muri ubu bwato, bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 185 babashije koga bakarokoka iyi mpanuka.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268