Théogène usanzwe ari umumotari, yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite

May 27, 2024 - 20:15
 0
Théogène usanzwe ari umumotari, yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite

Théogène usanzwe ari umumotari, yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite

May 27, 2024 - 20:15

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, ni umunsi wa karindwi hatagwa kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku myanya itandukanye, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, uyu munsi yakiriye umumotari witwa Ntawuyirushintege Théogène ushaka kwiyamamaza ku mwanya w'umudepite.

Ntawuyirushintege Théogène usanzwe ari umumotari akaba n’umunyeshuri muri IPRC Kigali yatanze kandidatire ye nk’umukandida wigenga ku mwanya w’umudepite.

Théogène yavuze ko yagize gahunda yo gushaka kwiyamamaza kuba umudepite nyuma yo kubona ko hari bimwe mu bibazo abaturage bahura nabyo ntibikemukire igihe kandi nyamara bitari bigoye, bityo akaba yifuza kuba yatanga umusanzu we.

Yagize ati “Mbere na mbere kuba ndi Umunyarwanda kandi ibyangombwa bisabwa mbyujujwe nicyo cya mbere cyabinteye. Si byo byonyine kuko turi mu gihugu cyiza.”

Yakomeje ati “Nagiye ngira imbogamizi zitandukanye mu bikorwa bya Leta atari uko itabiteguye, ahubwo ari uko bigenda bigapfira mu nzego zo hasi. ndavuga nti sinzajya hanze mvuge ngo ibiki n’ibiki ahubwo ibibazo nanjye mbona hari umusanzu natanga. Ndavuga nti reka nanjye ntange kandidatire nibabasha kuyakira nziyamamaza mpatane n’abandi.”

Yavuze ko mu rugendo rwo gushaka ibyangombwa yahuye n’imbogamizi zo kuba inzego z’ibanze n’abaturage batarumva neza ko umuntu yaba umukandida wigenga mu matora.

Biteganyijwe ko amatora azaba tariki 15 Nyakanga 2024, aho hazatorwa Perezida wa Repubulika ndetse n'abadepite mu nteko ishinga amategeko.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472