Tenis: Imbamutima za Lia Kaishiki n’umubyeyi we nyuma y’uko yatangiye gukinira u Rwanda (Video)

Jun 13, 2024 - 07:46
 0
Tenis: Imbamutima za Lia Kaishiki n’umubyeyi we nyuma y’uko yatangiye gukinira u Rwanda (Video)

Tenis: Imbamutima za Lia Kaishiki n’umubyeyi we nyuma y’uko yatangiye gukinira u Rwanda (Video)

Jun 13, 2024 - 07:46

Lia Kaishiki Mosimann ni umwe mu bakinnyi bakomeje kwigaragaza mu Irushanwa rya Billie Jean King Cup riri kubera ku bibuga bya Tennis muri IPRC Kigali kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 15 Kamena 2024.

Ku myaka 19, uyu mukobwa ukiri muto ari gutanga ibyishimo ku bitabira iri rushanwa aho amaze gutsinda imikino itatu ya mbere yakiniyemo u Rwanda ruhura na Togo, Lesotho na Ethiopia mu gihe Ikipe y’Igihugu ifite intsinzi ebyiri kugeza ubu.

Lia Kaishiki witoreza mu Busuwisi ariko umuryango we ukaba i Dubai, yavuze ko ari ubwa gatatu ari mu Rwanda ndetse yishimiye gukinira igihugu cye ari imbere y’umubyeyi we na musaza we, bombi baje kumushyigikira.

Ati "Ntibisanzwe kuri njye, gushyigikirwa n’umuryango wanjye. Ubundi nkunda gukinira kure yo mu rugo, ni byiza ko Mama na musaza wanjye baje hano kunshyigikira."

Yakomeje avuga ko gukinira u Rwanda ari inzozi zabaye impamo ndetse yizeye ko no mu gihe kiri imbere bizakomeza.

Ati "Narabirotaga, mu kuri, nakwishimira gukinira u Rwanda mu gihe kiri imbere mu gihe naba mbishoboye. Ni yo ntego yanjye. Ni ishema guhagararira igihugu cyanjye, mu rugo, iwabo wa mama wanjye. Ntibisanzwe kuri njye."

Abajijwe kuri bagenzi be bari kumwe mu Ikipe y’Igihugu iri gukina Billie Jean King Cup, Lia yagize ati "Ni abantu beza, nishimiye kuba umwe mu bagize iyi kipe nziza."

Umubyeyi we yishimiye kubona umwana we akinira u Rwanda

Sara Nankunda Mosimann ni Nyina wa Lia Kaishiki. Yavuze ko yishimiye kubona umwana we akinira u Rwanda ndetse agatahukana intsinzi ubwo yatsindaga Umunya-Togo Valentine Talaki 6-1, 6-2 ku wa 10 Kamena 2024.

Ati "Ndishimye cyane kuba yatsinze umukino ubanza. Ni inzozi zibaye impamo kuri njye, kubona akinira mu rugo."

Yakomeje avuga ko umukobwa we yatangiye gukina Tennis afite imyaka itanu, akabikora rimwe mu cyumweru ariko abijyana no gukina umupira w’amaguru.

Ku myaka 10 ngo ni bwo yahisemo gukomeza Tennis kuko yagombaga kugira umukino w’irushanwa ashyiramo imbaraga.

Yongeyeho ati "Byaramugoye kuko yakundaga n’umupira w’amaguru cyane, ariko yishakamo Tennis. Ababyeyi tugomba gufasha umwana mu kintu ashaka, afite ubushake, arakora cyane. Rero nk’umubyeyi. ikintu wakora ni ukumushyigikira kandi dutewe ishema na we."

Abajijwe uburyo bahuza ubuzima bwe bwa buri munsi no kumwitaho dore ko umuryango wose uba i Dubai, we akaba mu Busuwisi aho yitoreza, Nankunda yavuze ko bigoranye, ariko bajya bamusura mu Busuwisi, ubundi na we akajya kubareba mu rugo.

Ati "Twagombaga kumwohereza mu Busuwisi kubera ko hariya Dubai, Tennis ntabwo ikomeye cyane. Hari abatoza beza ariko nta marushanwa ahaba kandi yari ayakeneye. Yahise ahava, tumushyira muri Academie, biratugoye nk’ababyeyi kuba umwana ari kure ariko ni umukino akurikiye.”

“Tujya tumureba nka rimwe mu mezi atatu, agataha tukamarana na we nk’ibyumweru bibiri, ubwo agasubira mu myitozo. Yigira ’online’ mu mashuri."

Sara Nankunda Mossimann yabyaranye na Urs Mosimann abana bane aho Lia ari we mukuru mu gihe akurikirwa na musaza we ushoje amashuri yisumbuye, akaba akina Iteramakofe nyuma yo kuva mu mukino wo Koga. Hari n’abandi bato basigaranye na papa wabo.

Yakomeje agira ati "Bose bakunda siporo. Njye nk’umubyeyi, ndeba siporo yafasha abana cyane ariko na none iyo bashaka."

Mu mikino itatu amaze gukiniramo u Rwanda, Lia Kaishiki Mosimann yatsinze Umunya-Togo Valentine Talaki 6-1, 6-2, atsinda Umunya-Lesotho Seapei Senatla 6-0, 6-2 mu gihe umukino uheruka ari uwo yatsinzemo Umunya-Ethiopia Sara Kasahun Kassim 6-0, 6-0.

Yakinnye kandi mu bakina ari babiri afatanyije na Tuyisenge Olive, batsindwa n’Abanya-Togo 5-7, 7-5, 10-8 n’ Abanya-Lesotho 6-1, 6-1 mu gihe kuri uyu wa Gatatu batsinze Abanya-Ethiopia 6-3, 6-2.

Lia Kaishiki Mosimann ukinisha ukuboko kw’iburyo, yaherukaga mu Rwanda muri Gashyantare 2022 ubwo yakinaga irushanwa rya “ITF Junior”.

Lia Kaishiki Mosimann akomeje kwigaragaza mu Irushanwa rya Billie Jean King Cup riri kubera muri IPRC Kigali
Lia w'imyaka 19, yavuze ko gukinira u Rwanda ari inzozi zabaye impamo
Tuyisenge Olive na Lia bamaze gutsinda imikino ibiri mu bakina ari babiri
Lia Kaishiki ashimirwa n'Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Rutikanga Sylvain
Ubwo Lia Kaishiki yari yitabiriye irushanwa rya “ITF Junior” i Kigali mu ntangiriro za 2022
Lia yitoreza mu Busuwisi kugira ngo abashe kubona amarushanwa
Mu 2022, Lia yakinnye Basel Open
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268