Tanzania: Minisitiri Makamba yavuganye na Nduhungirehe wahawe inshingano nshya

Jun 13, 2024 - 14:40
 0
Tanzania: Minisitiri Makamba yavuganye na Nduhungirehe wahawe inshingano nshya

Tanzania: Minisitiri Makamba yavuganye na Nduhungirehe wahawe inshingano nshya

Jun 13, 2024 - 14:40

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubufatanye n’akarere wa Tanzania, January Makamba, yavuganye ku murongo wa telefone na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, nyuma y’aho Perezida Paul Kagame ahaye uyu mudipolomate inshingano nshya.

Nduhungirehe yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi kuva muri Kanama 2020. Mbere yaho yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuva muri Kanama 2017 kugeza muri Mata 2020.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa 12 Kamena 2024 byaraye bigize Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, asimbura Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.

Minisitiri Makamba kuri uyu wa 13 Kamena, yatangaje ko yavuganye na Nduhungirehe ku murongo wa telefone, amugaragariza yo yishimiye icyizere yagiriwe na Perezida Kagame, bemeranya ko bazakorana kugira ngo umubano wa Tanzania n’u Rwanda ukomeze ube mwiza.

Yagize ati “Nahamagaye kuri telefone Nyakubahwa Olivier Nduhungirehe, Minisitiri mushya w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda. Namushimiye ku bw’icyizere yagiriwe na Nyakubahwa Perezida Kagame wamuhaye iyi nshingano y’ingenzi. Twemeranyije gukorana bya hafi kugira ngo dukomeze umubano w’ibihugu byacu by’inshuti.”

Ambasaderi Nduhungirehe yasubije Minisitiri Makamba ati “Wakoze kumpamagara kuri telefone muri iki gitondo Hon Minisitiri January Makamba, unyifuriza ibyiza. Tanzania n’u Rwanda ni inshuti rwose kandi mpa agaciro gakomeye umubano wacu n’ubufatanye mu bukungu. Niyemeje gukorana nawe mu kuwukomeza, no gukomeza uw’uwa EAC yacu.”

Indi mirimo Ambasaderi Nduhungirehe yakoze irimo kuba umujyanama muri Ambasade y’’u Rwanda muri Ethiopia hagati ya 2007 na 2010 no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza mu 2015.

Kuva mu 2015 yabaye Umuyobozi Mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga, muri uwo mwaka kugeza mu 2017 aba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane
Minisitiri January Makamba yijeje Ambasaderi Nduhungirehe ubufatanye mu guteza imbere umubano wa Tanzania n'u Rwanda
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268