Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa zambitswe imidari y’ishimwe

Jan 31, 2024 - 13:00
 0
Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa zambitswe imidari y’ishimwe

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa zambitswe imidari y’ishimwe

Jan 31, 2024 - 13:00

Ku wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, Nibwo ku birindiro biherereye Tomping, I Juba habereye umuhango wambikiwemo imidari Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo mu rwego rwo gushimirwa uruhare rwazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Uyu muhango wayobowe n'Umuyobozi wungirije w’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye, Guang CHONG, watangiwemo ubutumwa butandukanye.
Guang CHONG  wayoboye uyu muhango, yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bikorwa byiza byakozwe, ndetse yabashimiye ubuhanga n’ubwitange batahwemye kugaragaza mu nshingano zabo.
Brig Gen Emmanuel RUGAZORA, Uyobora ibikorwa by’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo nawe yashimye Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Rwanbatt-1 ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa zakoze mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo, bakirengagiza imbogamizi zitandukanye bahuye nazo.
Mu ijambo rye, Lt Col Gilbert NDAYISABYE, uyobora Rwanbatt-1, , yashimye inkunga y’ubuyobozi bwa UNMISS, guverinoma ya Sudani y’Epfo ndetse n’ingabo z’Ibihugu by’inshuti kubera uruhare bagize mu gufasha Ingabo z’u Rwanda gushyira mu bikorwa no gusoza neza imirimo bashinzwe.
Muri Werurwe 2023, nibwo Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-1, zatangiye imirimo y’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.
Izi Ngabo zakoze ibikorwa byo kurinda umutekano mu bice bitandukanye bya Sudani y’Epfo ndetse n’ibikorwa by’umuganda bigamije gufasha abaturage ku bw’inyungu rusange nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268