Songa Isaie acumbikiwe na RIB kubera gukubita umugore babyaranye

May 15, 2024 - 19:41
 0
Songa Isaie acumbikiwe na RIB kubera gukubita umugore babyaranye

Songa Isaie acumbikiwe na RIB kubera gukubita umugore babyaranye

May 15, 2024 - 19:41

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umukinnyi, Songa Isaie kubera gukubita umugore babyaranye.

Amakuru dukesha UMUSEKE, avuga ko mu Cyumweru gishize, Songa Isaie yagiye mu rugo rwe na Nadia babyaranye, maze akamuniga mu buryo bukomeye.

Uyu mugore yaje gutabaza abaturanyi, maze uyu mukinnyi abyumvise arahunga ariko asiga undi akiri muzima ariko yanegekaye.

Nadia yahise yitabaza Inzego z’Umutekano, maze RIB ishaka Songa imuta muri yombi ndetse imufungira kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimisagara.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ni uko, uyu mugore wabyaranye n’uyu mukinnyi, ari gukurikirana Dosiye y’uyu babyaranye kugira ngo aryozwe ubugizi bwa nabi yamukoreye.

Mu meze ashize, Songa Isaie yari yakubise ndetse akomeretsa Nadia amuziza ko yamwishyuzaga amafaranga yamugurije. Aba bombi bafitanye umwana umwe n’ubwo batigeze basezerana mu mategeko.

Kuva ubwo ubwo uyu mugore yatangiye kwishyuza uyu mukinnyi, yatangiye kujya amukorera ibikorwa birimo ubugome no kumuhoza ku nkeke nk’uko abari hafi y’uyu muryango babibwiye UMUSEKE.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yemeje itabwa muri yombi ry’uyu mukinnyi.

Ati “Dosiye ya SONGA ISAIE yoherejwe mu Bushinjacyaha 13 Gicurasi, 2024. Akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibikangisho.”

Uretse uyu kandi, n’umuvandimwe we, Isaac Muganza afungiye muri Gereza ya Mageragere azira gukubita umugore babyaranye.

Songa Isaie yakiniye amakipe arimo APR FC, Police FC, Rayon Sports, Etincelles FC na Étoile de l’Est aherukamo.

M. Elia I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250781087999