Sobanukirwa: Prof Sam Rugege yagaragaje uburyo ubukoloni bwavangiye ubuhuza nyarwanda

Jun 13, 2024 - 16:20
 0
Sobanukirwa: Prof Sam Rugege yagaragaje uburyo ubukoloni bwavangiye ubuhuza nyarwanda

Sobanukirwa: Prof Sam Rugege yagaragaje uburyo ubukoloni bwavangiye ubuhuza nyarwanda

Jun 13, 2024 - 16:20

Abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere, hamwe n’abakorera mu nzego z’ibanze basabwe kurushaho kugaragaza uruhare rwabo mu gufasha abaturage kwifashisha ubuhuza mu gukemura ibibazo aho kwisunga inkiko.

Ni mu bukangurambaga bw’iminsi itatu bwateguwe n’umuryango African Leadership and Reconciliation Ministries (ALARM) bwatangijwe kuri uyu wa 12 Kamena 2024.

Mu kiganiro yagejeje kubitabiriye ubu bukangurambaga, Perezida wa Komite Ngishwanama w’Ubuhuza mu manza zaregewe inkiko, Prof. Sam Rugege, yagaragaje ko uburyo bwo gukemura ibibazo hatisunzwe inkinko atari ubwa none kuko byakoreshwaga kuva na kera.

Ati “Nagira ngo nibutse ko ubuhuza atari ikintu gishya kuko mu muco nyarwanda kuva kera mbere y’ubukoloni Abanyarwanda bakoreshaga uburyo butandukanye bwo gukemura ibibazo mu bwumvikane. Harimo inama z’umuryango, Gacaca, Abunzi n’ibindi. Mu gihe binaniranye hakaba aribwo bikomeza mu buyobozi kugera ibwami. Ubukoloni bwaratuvangiye buhungabanya ubwo buryo bubusimbuza inzira y’inkiko bituma amakimbirane yongera ubukana mu mwanya wo kugabanuka.”

Umuyobozi w’umuryango African Leadership and Reconciliation Ministries (ALARM Rwanda), Nyiramana Cecile yavuze ko ko impavu y’ubu bukangurambaga biri muri gahunda y’umusanzu wabo mu kubaka umuryango Nyarwanda.

Ati “No muri misiyo y’uyu muryango ni ugutegura abayobozi beza bita kubo bayobora kandi bita ku bibazo byabo, bashobora no gutanga imbaraga zose zishoboka kugira ngo bazane impinduka aho batuye no mu bo bayobora kugira ngo ubuzima bw’abo bayobora buhinduke. Ubwo rero iyo turi kuvuga imibereho y’abo bayobora twibuka ko hashobora kuvuka n’ibibaz”.

Pasiteri Bisanze Pierre Claver, uhagarariye ishami ry’urubyiruko mu nama y’Abaporotesitanti mu Rwanda CPR, asanga ubuhuza buhuye neza n’Ijambo ry’Imana.

Ati “Kuri njye nabikunze cyane kuko bifite akamaro kandi bijyanye n’imirimo y’itorero kuko itorero ribereyeho guhuza abantu, gukemura amakimbirane cyane cyane binyuze mu ijambo ry’Imana ariko kandi Buriya buhuza bufatanije n’ibyo ijambo ry’Imana ryigisha ryatuma itorero rirusho kubikora neza.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya Havuguziga Charles na we yagize ati “Twabikoraga mu buryo bwa kimeza tudafite ubumenyi buhagije ariko nidufatanya n’abahuza babigize umwuga tugakorera amahugurwa abaturage n’abari mu nzego z’ubuyobozi zirya nzego zose zakira ibibazo by’abaturage.”

Prof Sam Rugege yagaragaje ko mu myaka itanu ishize imanza ziyongereye ku mpuzandengo ya 22%. Mu mwaka wa 2019/2020 zari imanza ibihumbi 75000 naho muri 2022/2023 zigera ku bihumbi 91000. Ni mu gihe mu nkiko zImanza ziyongereye ku gipimo cya 39%.

Aha niho Uwicyeza Bernadette, umwe mu bagize akanama ngishwanama ku buhuza mu manza zaregewe inkiko avuga ko uburyo bw’ubuhuza bumaze gutanga umusaruro bityo ko hakwiye gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu birinde ibibazo bikomoka ku manza.

Prof Sam Rugege yagaragaje ko ubuhuza ari uburyo gakondo bw'abanyarwanda bwo gukemura amakimbirane
Nyiramana Cecile ubuyobozi wa ALARM Rwanda
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268