Sobanukirwa bimwe mu bibazo ujya wibaza ku ngendo z’indege

Jun 23, 2024 - 08:14
 0
Sobanukirwa bimwe mu bibazo ujya wibaza ku ngendo z’indege

Sobanukirwa bimwe mu bibazo ujya wibaza ku ngendo z’indege

Jun 23, 2024 - 08:14

Urugendo rwo mu ndege nta muntu urumenyera bitewe n’uko rusaba amasaba menshi, aho ushobora kurambirwa bitewe n’umwanya munini wicaye.

Kris Major umaze imyaka 25 akora mu ndege yatanze inama kuri bimwe mu byafasha umuntu kumenya uko yakwitwara igihe afite urugendo rw’indege.

Yavuze ko ari byiza kurya mbere y’uko utangira urugendo rw’indege, mu masaha ya nimugoroba, kandi ko mu rwego rwo kubahiriza gahunda wihaye, igihe cyose wumva unaniwe cyangwa utameze neza, kurira mu ndege mu masaha akuze nka saa cyenda za mu gitondo si ngombwa, ahubwo ikiruta ni uko wasinzira ukaruhuka.

Kwitwaza umusego n’agatambaro ko kwipfuka mu maso ni ngombwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bwawe mu gihe waba ukeneye gusinzira amatara acanye. Major yasobanuye ko mu ndege hasanzwe hatangwa imisego yo kwifashisha ariko ko hari ubwo itaboneka.

Kutabona ibitotsi si ikibazo. Icyo umuntu akwiye kuzirikana ni ukumenya niba afite akazi akora nyuma y’urugendo. Iyo ugafite, ni byiza gushaka uko wasinzira kugira ngo utaza kwica akazi.

Niba utinya kwinyeganyeza uri mu rugendo ni byiza kwicara mu myanya y’imbere kuko n’iyo wahagarara, ushobora kumva wagira ngo ntacyo uri kumva. Inyuma ho, hari ubwo ushobora kumva wagira ngo nturi hamwe.

Niba uri muremure, ni byiza ko ufata umwanya wegereye umuryango usohoka kugira ngo byorohereze amaguru yawe kandi ukibuka kubizirikana kuko hari ubwo wacibwa amafaranga yo kugenda urambuye amaguru mu myanya isanzwe. Ni byiza kwishyura amafaranga arenga, ukicara ku mwanya wegereye idirishya mu gihe ushaka kwicara neza cyangwa gusinzira neza.

Nubwo mu ndege haba harimo ibikoresho by’ikoranabuhanga abagenzi bifashisha mu kwidagadura, ni byiza ko wakwitwaza ibikoresho byawe birimo mudasobwa n’ibindi kugira ngo mu gihe habayeho ibibazo mu ikoranabuhanga ry’indege, ube wakoresha ibyawe.

Ni byiza kugira ibyo kurya wakwitwaza mu gihe ugiye gukora urugendo, cyane cyane ku bantu baba bafite uburwayi nka diyabete ndetse n’umuntu ufite umwana bitewe n’uko gutegereza ko abakozi bo mu ndege babizana hari ubwo bitwara umwanya.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268