Shampiyona: Urugamba rwo kutamanuka rugeze ahakomeye, Mukura na Kiyovu zishobora guha APR igikombe

Mar 28, 2024 - 15:20
 0
Shampiyona: Urugamba rwo kutamanuka rugeze ahakomeye, Mukura na Kiyovu zishobora guha APR igikombe

Shampiyona: Urugamba rwo kutamanuka rugeze ahakomeye, Mukura na Kiyovu zishobora guha APR igikombe

Mar 28, 2024 - 15:20

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yongeye gusubukurwa nyuma y’ibyumweru bibiri idakinwa kubera imikino mpuzamahanga y’ibihugu, aho mu byitezwe cyane harimo kuba APR FC yatwara Igikombe mu mukino umwe cyangwa ibiri iri imbere, ndetse n’ihangana rikomeye mu makipe arawana no kutamanuka.

Imikino 24 yakinwe mbere y’uko amakipe afata akaruhuko muri uku kwezi, yasize APR FC yarashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 13 hagati yayo na Rayon Sports ya kabiri, ndetse na 14 hagati yayo na Musanze FC ya gatatu.

Ni mu gihe amakipe menshi atarizera kuguma mu Cyiciro cya Mbere ukurikije uko akurikirana. Aho uretse Etoile de l’Est ifite amanota 19 ku mwanya wa nyuma, Bugesera FC na Gorilla FC za 15 zirushwa amanota

APR FC ishobora kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu mpera z’iki cyumweru

Umwe mu mikino ikomeye itegerejwe cyane mu mpera z’iki cyumweru uzahuza Mukura Victory Sports na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe, kuri Stade ya Huye.

Uyu mukino ugiye guhuza amakipe akomeye yabyirukiye mu Majyepfo, ntiwakabaye ufite ikintu cyihariye gikomeye kuko amakipe yombi yizeye gusoreza mu myanya ine ya mbere, uretse kugena neza umwanya wa nyawo mu mikino ine isigaye.

Gusa, buri kipe izaharanira kurwana ku ishema ryayo, by’umwihariko Rayon Sports ikaba irusha inota rimwe Musanze FC ya gatatu, ndetse gutsindwa kwayo bizaba bisobanuye guhesha APR FC igikombe hakiri kare mu gihe n’iyi kipe yo mu Majyaruguru yaba ipfukamye imbere ya Kiyovu Sports izayakirira i Nyamirambo.

Mu gihe Musanze FC na Rayon Sports zatsindwa imikino yazo ku wa Gatandatu, byaba bisobanuye ko APR FC yatwara Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya n’ya 23 muri rusange, mu gihe yaba ishoboye gutsinda Muhazi United ku Cyumweru mu mukino izakirira kuri Kigali Pelé Stadium.

Gasogi United na Marine FC ziri mu makipe atarizera kuguma mu Cyiciro cya Mbere

Gutsinda imikino ibiri muri itatu iheruka gukina, byagaruriye icyizere Ikipe ya Etoile de l’Est, ariko amahirwe menshi ni uko bigoye kurokoka gusubira mu Cyiciro cya Kabiri muri uyu mwaka w’imikino.

Iyi kipe yo mu Burasirazuba ni iya nyuma n’amanota 19, irushwa ane n’amakipe ya Gorilla FC na Bugesera FC ayiri imbere. Ikindi gikomeza inzira yayo ni uko mu mikino itandatu isigaje izahuramo na Gasogi United, Gorilla FC, Amagaju FC, Marine FC, Police FC na Bugesera FC.

Bugesera FC isigaje imikino ya Etincelles FC, Marine FC, Rayon Sports, Police FC, Muhazi United na Etoile de l’Est, naho Gorilla FC ifite imikino ya Police FC, Etoile de l’Est, Musanze FC, Sunrise FC, APR FC na Mukura VS.

Ni mu gihe Etincelles FC ya 13 n’amanota 25, ifite imikino ya Bugesera FC, Amagaju FC, Muhazi United, AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United.

Nubwo aya makipe atatu ya nyuma ari yo agarukwaho cyane, usanga akenshi kugira ngo ikipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda itangire gutekereza ko idashobora kumanuka, ari uko iba yageze mu manota 30.

Kuri ubu, Kiyovu Sports na Muhazi United zifite amanota 31 ku mwanya wa munani n’uwa cyenda, kongeraho Amagaju FC ya karindwi n’amanota 32, na yo aracyari ku gitutu cyo kuzamura amanota.

Inyuma yayo hari amakipe nka Sunrise FC ifite amanota 26, Marine FC ifite amanota 28 na Gasogi United ifite 29, aho na zo zishobora kujya ku gitutu gikomeye mu gihe amakipe aziri inyuma yaba yitwaye neza.

Gahunda y’Umunsi wa 25 wa Shampiyona

Uko imikino iteganyijwe ku munsi wa 25 wa Shampiyona
Uko amakipe akurikiranye ku rutonde rwa Shampiyona igiye gukinwa ku munwi wayo wa 25
Rayon Sports igomba gutsinda Mukura VS kugira ngo idaha APR FC igikombe habura iminsi ine ya Shampiyona
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268