Scovia Mutesi yasabiye ibihano bikakaye Umuraperi Zeo Trap birimo no kujyanwa i Wawa

Jun 12, 2024 - 09:47
 0
Scovia Mutesi yasabiye ibihano bikakaye Umuraperi Zeo Trap birimo no kujyanwa i Wawa

Scovia Mutesi yasabiye ibihano bikakaye Umuraperi Zeo Trap birimo no kujyanwa i Wawa

Jun 12, 2024 - 09:47

Mu minsi mike ishije, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku muraperi Zeotrap, amakuru mashya yemeza ko rwatangiye no gukora iperereza kuri Ish Kevin na Hollix.

Byemejwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry wagize ati: “Zeotrap, Ish Kevin, na Hollix bose barahamagawe barabazwa. Iperereza riracyakomeza, ariko baracyakurikiranwa.”

Indirimbo Sinabyaye ya Zeotrap iherutse gusibwa n’uyu musore abisabwe na RIB niyo yatumye bisanga bari kubazwa na RIB gusa si yo ntandara ya byose.

Amagambo y’iyi ndirimbo yibasiraga bagenzi be babarizwa muri Trap Ishi, ndetse n’ibitutsi byinshi harimo naho yibasira ababyeyi babo.

Nyuma yo kumwa ayo magambo ari mu ndirimbo ‘Sinabyaye’ umunyamakuru Scovia Mutesi wari mu kiganiro Impumeko y’Iwacu kuri BB Kigali FM, yatangajwe ko yababajwe bikomeye n’ayo magambo, byatumye asabira ibihano bikakaye uyu Zeo Trap.

Yagize ati “Ariko njyewe icyo ntekereza, ntibabajyane muri gereza, ni ibikorwa bibangamiye rubanda. Hari itegeko rijyana abantu muri transit Central z’igihe gito, n’igihe kirekire. Zivuga ibikorwa, ubusinzi, urugomo, ibintu nk’ibyo bibangamiye sosiyete.

Yakomeje agira ati “Uyu muntu ashobora kuba nta muntu yakoreye icyaha cyangwa anahari, ariko yakoze ibikorwa bibangamira abaturage. Aho kumujyana i Magererage, bamujyane i Wawa ajye akora siporo, yige kubaza, azavayo afite injyana ivuga ngo ‘Udakora ntakarye’ , bamwogoshe ajye avuga ngo direde zanjye nateretse amazi atatu cyangwa umwaka, zizize ururimi rwanjye ruvuga ibidakwiye kuvugwa.”

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472