Rwanda Premier League: AS Kigali yahagaritse ibyo kuva muri Shampiyona

Jun 12, 2024 - 17:25
 0
Rwanda Premier League: AS Kigali yahagaritse ibyo kuva muri Shampiyona

Rwanda Premier League: AS Kigali yahagaritse ibyo kuva muri Shampiyona

Jun 12, 2024 - 17:25

Ubuyobozi bw’ikipe ya As Kigali bwatangaje ko nta kabuza iyi kipe izaba ihatana n’ayandi mu mwaka utaha wa Shampiyona, nubwo kugeza kuri uyu munsi batari basubizwa ku cyifuzo bagejeje ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Tariki ya 3 Kamena 2024, ikipe ya As Kigali yari yandikiye Umujyi wa Kigali isaba ko bitarenze italiki ya 9 Kamena, Umujyi wa Kigali ugomba kuba wishyuye ibirarane by’abakinnyi bimaze amezi arindwi bingana na miliyoni 149.9 Frw, ndetse wanditse ibaruwa yemeza ko uzatanga agera kuri miliyoni 600 Frw iyi kipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Ubuyobozi bwa As Kigali bwari bwatangaje ko mu gihe ibi byaba bidakozwe byombi, buzahita bwandikira Ferwafa buyibwira ko Ikipe ya AS Kigali ivuye muri Shampiyona ndetse ko iseshwe burundu. Ibyari guhita bijyana no gusesa amasezerano y’abakinnyi bayo bose aho ubuyobozi bw’ikipe bwemeye ko bwakwishyura abakinnyi ibirarane bari bafitiwe bakajya gushakira ahandi.

Aha ariko ubwo IGIHE yavuganaga n’umwe mu bayobozi ba As Kigali, yadutangarije ko gahunda yo gusesa iyi kipe itagihari nubwo kugeza kuri uyu munsi batari bahabwa amafaranga basabye.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi ntabwo Umujyi wari wadusubiza gusa natwe twaje gutekereza dusanga iminsi itanu twari twatanze ari mike. Icyo twabwira abakunzi bacu ni uko ikipe umwaka utaha izaba ihari kandi izakina, ndetse hari icyizere ko Umujyi wa Kigali uzaduha amafaranga aruta ayo waduhaga mbere”.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butishimiye uburyo iyi baruwa yageze mu itangazamakuru mbere yo kugera ku bayobozi, gusa ngo hari gahunda yo kwicara bakaganira ku busabe bw’iyi kipe nubwo amafaranga yasabwe adashobora gutangwa yose.

Mu mwaka ushize wa Shampiyona, As Kigali yari yahawe miliyoni 150 Frw gusa izi zikaba zitaba zihagije umwaka utaha kuko zingana n’amafaranga y’ibirarane iyi kipe ifitiye abakinnyi bayo aho kutabishyura byabakururira izindi manza zagorana kwikuramo.

Abakinnyi ba As Kigali bafitiwe ibirarane bya miliyoni zirenga 145 Frw
Umuyobozi w'Icyubahiro wa As Kigali Shema Fabrice yari yatangaje ko azasesa iyi kipe nibigera tariki ya 9 Kamena Umujyi wa Kigali utaremera kubaha miliyoni 750 Frw
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268