Rutsiro: RIP Tuyishime Fidele w’imyaka 22, Ababyutse bajya gusengera urwagwa basanze amanitse mu mugozi mu cyuma yararagamo

May 31, 2024 - 17:49
 0
Rutsiro: RIP Tuyishime Fidele w’imyaka 22, Ababyutse bajya gusengera urwagwa basanze  amanitse mu mugozi mu cyuma yararagamo

Rutsiro: RIP Tuyishime Fidele w’imyaka 22, Ababyutse bajya gusengera urwagwa basanze amanitse mu mugozi mu cyuma yararagamo

May 31, 2024 - 17:49

Amakuru aturuka mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Musasa aravuga ko umusore witwa Tuyishime Fidele w’imyaka 22 yasanzwe amanitse mu mugozi mu cyuma yararagamo bakeka ko yaba yimanitsemo.

Inkuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 30 Gicurasi 2024 aho byabereye mu murenge wa Musasa, mu kagari ka Murambi mu mudugudu wa Syiki ubwo abantu babyutse bajya gusengera inzoga kuri uyu musore ariko bagerayo bakamubura maze bakwinjira mu cyuma yararagamo bagasanga amanitse mu mugozi.

Abo mu muryango wa nyakwigendera kimwe n’abaturanyi batunguwe n’uru rupfu kuko bavuga ko Tuyishime nta muntu bagiranaga ibibazo ngo ikirenzeho yari umusore ukunda gukora dore ko iyo nzoga y’urwagwa bari baje gusengera iwe iva mu bitoki yaguraga n’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Musasa, Biziyaremye Jean Baptiste yahamirije ikinyamakuru Bwiza iby’aya makuru avuga ko urupfu rwa nyakwigendera rwatunguranye kuko nta muntu bazi yari afitanye nawe ikibazo cyamutera kwiyahura.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko inzego z’ubuyobozi ndetse n’iza RIB bihutiye kugera mu rugo kwa nyakwigendera, ubu iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye urupfu rw’uyu musore.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461