Rutsiro: Haravugwa ingeso y’ikiguzi kidasanzwe umukobwa ukuze ahonga umusore ngo amurongore

Jan 31, 2024 - 13:11
 0
Rutsiro: Haravugwa ingeso y’ikiguzi kidasanzwe umukobwa ukuze ahonga umusore ngo amurongore

Rutsiro: Haravugwa ingeso y’ikiguzi kidasanzwe umukobwa ukuze ahonga umusore ngo amurongore

Jan 31, 2024 - 13:11

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko iyo umukobwa wabo agize imyaka 25 atarashakwa bituma biheba kuko uyigejeje cyangwa akayirenga agomba guha umusore ikimasa kugira ngo amushake, utagifite agahera ku ishyiga.

Bamwe muri aba babyeyi bo mu Kagari ka Sure mu Murenge wa Mushubati, babwiye RADIOTV10 ko bashaka ikimasa cyo guha umusore kugira ngo ashakane n’umukobwa wabo kandi ngo ni nk’ihame ntakuka ku bakobwa bagejeje imyaka 25.

Umwe ati “Yacuruza, yahinga, ayo azabona yose ni ukuyabika mpaka wenda agategereza ko n’iwabo bamwongerera ariko akagura ikimasa cyo kuzaha umugabo.”

Aba babyeyi kandi bavuga ko ntakundi babigenza, kuko baba bifuza ko abakobwa babo bubaka, bityo bigatuma bashyashyana kugira ngo babone abasore babarongorera abakobwa.

Umwe ati “Ugira ikibazo bwo kuko nawe uravuga ngo ese ‘umukobwa wanjye azava hano gute?’ kuko burya umwana wawe iyo atabonye icyo abandi bagombye kubona, nawe wumva uhangayitse da.”

Bamwe mu bashatswe babanje gutanga ikimasa, ntiberura ngo babivuge, gusa amakuru ava muri bagenzi babo yemeza ko babanje kugitanga. Umwe yagize ati “Urukundo uwo rushatse ruramusanga, ntabwo ikimasa gitwarwa na bose.”

Bamwe mu basore n’abagabo bakiri bato bo muri aka gace, na bo bahamya ko no kubona uwo musore baha icyo kimasa ari amahirwe ku mukobwa ufite imyaka 25.

Umwe ati “Nta musore uba ukimwiteza ahubwo umukobwa ufite ikimasa akabona uwo agiha aba ari amahirwe cyane.”

Bagakomeza bagaragaza ko akenshi bene izo ngo zikunze no kutaramba. Umwe ati “bamara gushakana bubatse ugasanga barahindukanye, amakimbirane ya buri munsi ngo ‘waranguze narakuguze mvira mu nzu’, ntayo mvuyemo nintayivamo urayivamo…”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal avuga ko uwo muco batawuzi nk’ubuyobozi.

Yagize ati “Kaba ari agashya tutazi wenda kavutse vuba, mu muco nyarwanda tuzi yuko umusore asaba umukobwa akamukwa ntabwo umukobwa agura, arakobwa ntakwa.”

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268