Rutsiro: Amabaruwa avuguruzanya mu bakozi ba Leta akomeje guteza urujijo

Feb 29, 2024 - 20:38
 0
Rutsiro: Amabaruwa avuguruzanya mu bakozi ba Leta akomeje guteza urujijo

Rutsiro: Amabaruwa avuguruzanya mu bakozi ba Leta akomeje guteza urujijo

Feb 29, 2024 - 20:38

Muhire Eliezer, ni umwe mu bari abakozi (Umushoferi) b’akarere ka Rutsiro wirukanwe n’Ubuyobozi bw’aka karere, nyuma y’ibiza byibasiriye intara y’iburengerazuba, mu ijoro rya tariki 02 Gicurasi 2023. Komisiyo y’abakozi ba Leta iza kumusabira ko agaruka mu kazi, bidateye kabiri yongera kumusabira ko yirukanwa.

Uyu mugabo yirukanwe ashwinjwa kurigisa imyambaro yari igenewe gufasha abahuye n’ibiza, ariko akaba atarigeze abihamywa n’Urukiko rw’ibanze rwa Gihango, ndetse Ubushinjacyaha bukomeza kumujuririra buza no kurangira butsinzwe.

Amabaruwa Komisiyo y’abakozi ba Leta yandikiye Muhire Eliezer yateje urujijo ni ameze ate

Kuwa 05/10/2023 Komisiyo y’Abakozi ba Leta yandikiye ibaruwa ndende Muhire imumenyesha ko yasabye akarere kumuvaniraho igihano cyo kwirukanwa ndetse agasubizwa mu kazi. Akimara guhabwa iyi baruwa yahise asubira mu mirimo yari asanzwe akora y’Ubushoferi, gusa ntiyayitinzeho.

Bidateye kabiri, na none kuwa 17/11/2023 Komisiyo y’abakozi ba Leta yongeye kwandikira Muhire indi baruwa ko ntaho komisiyo yahera imuvaniraho ibyo bihano yari yarahawe n’akarere ahubwo ko yirukanwa.

Mu kiganiro cyihariye Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’abakozi ba Leta, Hon. Angelina Muganza yahaye Bwiza.com yatubwiye ko impamvu bisubiyeho ku mwanzuro bari basabiye Muhire Eliezer ko asubizwa mu kazi ari amakuru mashya bari babonye.

Ati "Kwisubiraho biterwa kandi byatewe n’amakuru mashya Komisiyo yamenye."

Ubwo twakoraga iyi nkuru Bwiza.com yaje kumenya ko mu bakozi batanu bari barikanwe mu kibazo kimwe na Muhire Eliezer, babiri muri bo Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwabahamije icyaha, batatu barimo Muhire bagirwa abere.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501