Ruti Joël yatunguranye i Kampala mu gitaramo cya Massamba Intore

May 20, 2024 - 11:28
 0
Ruti Joël yatunguranye i Kampala mu gitaramo cya Massamba Intore

Ruti Joël yatunguranye i Kampala mu gitaramo cya Massamba Intore

May 20, 2024 - 11:28

Mu mpera z’icyumweru gishize, Massamba Intore yari mu Mujyi wa Kampala aho yakoreye igitaramo gikomeye cyabereye muri Kampala Serena Hotel mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi 2024.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki gakondo batuye cyangwa bakorera mu Mujyi wa Kampala.

Massamba Intore wari waherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi n’intore ndetse na Ruti Joël watunguranye muri iki gitaramo basusurukije bikomeye abakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri Kampala Serena Hotel.

Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, Ruti Joël yavuze ko yishimiye gutaramana na Massamba Intore wamusabye kumuherekeza.

Yagize ati "Umutoza wanjye ntabwo yansaba kumuherekeza ngo mbyange. Yarabinsabye numva ko ari iby’agaciro nanjye njyayo ntazuyaje. Bihora ari ishema kuri njye gutaramana na we."

Massamba Intore aherutse gutangaza ko yifuza ko ibi bitaramo byaba ngarukakwezi bikajya bitumirwamo abakora umuziki gakondo, bagataramira Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera i Kampala.

Ati “Muri Uganda hari Abanyarwanda n’inshuti zabo nyinshi zitagira amahirwe yo kubona aho bataramira umuziki wabo, niyo mpamvu ndi gutekereza uko ibitaramo nk’ibi byaba ngarukakwezi.”

Massamba yakoze iki gitaramo mu gihe ari mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze mu muziki nk’umuhanzi wabigize umwuga.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270