Russia: Perezida w’u Burusiya yaburiye Ibihugu bimurwanya anabihishurira inzira yanyuramo akabyihimuraho

Jun 6, 2024 - 11:32
 0
Russia: Perezida w’u Burusiya yaburiye Ibihugu bimurwanya anabihishurira inzira yanyuramo akabyihimuraho

Russia: Perezida w’u Burusiya yaburiye Ibihugu bimurwanya anabihishurira inzira yanyuramo akabyihimuraho

Jun 6, 2024 - 11:32

Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin yaburiye amahanga ko Igihugu cye gishobora gutanga intwaro ku bindi Bihugu bikarasa ku bimurwanya. Perezida Putin yatangaje ibi mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uko Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye u Budage intwaro ndetse ikabaha uburenganzira bwo kurasa ku butaka bw’u Burusiya.

By’umwihariko Igihugu cy’u Budage giherutse kubwira Ukraine ko ifite uburenganzira busesuye bwo kurasa ku Burusiya. Perezida Putin yavuze ko ayo magambo yishe umubano w’Ibihugu byombi.

Icyakora nubwo yavuze gutyo, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Puti yirinze kuvuga Ibihugu bashobora guha intwaro.

Kuri uyu wa Gatatu umwe mu Basenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za America yavuze ko Ukraine iherutse kurasa ku butaka bw’u Burusiya. Muri iyi minsi kandi hongeye kwaduka imirwano ikomeye cyane muri Kharkiv muri Ukraine.

Bivugwa ko u Burusiya buri gukoresha ibikoresho by’intambara byaturutse mu Bihugu bitandukanye birimo Iran ndetse na Korea ya Ruguru.

Intambara hagati ya Ukrain n’u Burusiya yatangiye muri Gashyantare 2022 ishojwe n’u Burusiya kugeza n’uyu munsi iracyakomeje.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268