Russia: Intumwa z’u Burusiya zaherekeje Putin muri Koreya ya Ruguru zasohowe mu cyumba cy’ibiganiro

Jun 21, 2024 - 07:44
 0
Russia: Intumwa z’u Burusiya zaherekeje Putin muri Koreya ya Ruguru zasohowe mu cyumba cy’ibiganiro

Russia: Intumwa z’u Burusiya zaherekeje Putin muri Koreya ya Ruguru zasohowe mu cyumba cy’ibiganiro

Jun 21, 2024 - 07:44

Abaminisitiri b’u Burusiya baherekeje Perezida Vladimir Putin mu ruzinduko yagiriye muri Koreya ya Ruguru bahatiwe gusohoka mu cyumba cy’ibiganiro n’umuyobozi umwe wo muri icyo gihugu warakajwe n’uko binjiye mbere ya Perezida Kim Jong Un.

Ibyo byabaye ku wa 19 Kamena 2024, mu ruzinduko Perezida Putin yagiriye muri Koreya ya Ruguru.

Abaminisitiri barimo uw’ububanyi n’amahanga, Serge Lavrov, uw’Intebe wa mbere wungirije, Denis Manturov, uw’Intebe wungirije, Vitaly Savelyev na mugenzi we Alexander Novak, uw’ Ingabo, Andrei Belousov, uw’Ubuzima Mikhail Murashko n’abandi bayobozi, ubwo binjiraga muri icyo cyumba, umwe mu bayobozi muri Leta ya Koreya ya Ruguru yumvikanye agerageza kubabuza kwicara.

Abo bayobozi batunguwe n’ibibaye bamubaza impamvu ababuza kwinjira, ababwira ko bafite uko baba babiteguye. Barasohowe nyuma Perezida Kim na mugenzi we Putin baza kubanza kwinjira mu cyumba.

Nyuma y’ibiganiro byabereye muri icyo cyumba, u Burusiya na Koreya ya Ruguru byashyize umukono ku masezerano atandukanye, arimo ajyanye n’umutekano no gutabarana.

Putin yavuze ko ari intambwe ikomeye itewe hagati y’ibihugu byombi.

Kim yise Putin inshuti magara y’abaturage ba Koreya anavuga ko igihugu cye kibashyigikiye byimazeyo kandi ko bifatanyije na Guverinoma y’u Burusiya, mu gihe hari ibihugu byinshi byafatiye u Burusiya ibihano bitewe n’intambara muri Ukraine.

Intumwa z'u Burusiya zasohowe mu cyumba cy'ibiganiro
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268