RURA yatangaje ko ibiciro by’ingendo bizongera kuvugururwa vuba

Mar 17, 2024 - 17:38
 0
RURA yatangaje ko ibiciro by’ingendo bizongera kuvugururwa vuba

RURA yatangaje ko ibiciro by’ingendo bizongera kuvugururwa vuba

Mar 17, 2024 - 17:38

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko ibiciro by’ingendo rusange bishya bimaze igihe gito bitangiye kubahirizwa byagenwe hagendewe ku biciro byo mu mwaka wa 2020, uretse ibyerekeye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Ibiciro bishya byatangiye gukurikizwa kuwa 16 Werurwe 2024 byatangajwe nyuma y’uko Guverinoma itangaje ko yakuyeho nkunganire yishyurwaga abakora serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu gihugu hose.

Ibiciro byishyurwaga byari ibyo mu 2018, byagombaga guhinduka mu 2020 ariko kubera icyorezo cya Covid-19 Leta ishyiramo nkunganire.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho ibiciro muri RURA, Norbert Kamana yatangaje ko mu kugena ibiciro by’ingendo rusange harebwa ku ngingo nyinshi zirimo n’ibiciro by’imodoka n’ibyo zikenera.

Ati “Harebwa ikiguzi cy’imodoka, ibyo imodoka ikenera kugira ngo ikore urugendo, ni ukuvuga amavuta, mazutu cyangwa se amashanyarazi, ariko nk’uko nabivuze ubu iki giciro kiri kwishyuzwa abagenzi uyu munsi ni icya 2020, ntabwo ari igiciro cy’uyu munsi ngo ibintu byose uhite ubijyanisha n’igihe, ni igiciro cyabazwe mu 2020.”

Yakomeje avuga ko “Usibye igiciro cy’amavuta, cya mazutu ni cyo cyonyine cyajyanishijwe n’igihe, ibindi byose ni iby’icyo gihe kuvugurura igiciro rero bishobora kuzaba vuba aha ngaha igihe nikigera.”

Ubusanzwe ibiciro by’ingendo za rusange bihinduka buri myaka ibiri, bivuze ko n’ubundi mu 2024 byagombaga guhinduka.

Kamana ati “Ubundi twari twihaye igihe cy’amezi atandatu, nta gihindutse twabona ibiciro bishya muri Nzeri 2024”

Abatwara ibinyabiziga n’abacuruza ibikoresho bifitanye isano n’ibinyabiziga bahamya ko ibiciro byabyo byazamutse cyane.

Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali hongeyewemo bisi nshya 200 zatumye iminota abaturage bakoreshaga bategereje bisi iva kuri 80 mu bice bimwe na bimwe bigera ku mpuzandengo y’iminota 20.

Ibiciro bishya RURA yashyize hanze biri hejuru ugereranyije n’ibyo umugenzi yari asanzwe yiyishyurira, kuko nko kuva mu mujyi wa rwagati ugera i Nyamirambo ahazwi nko Kuryanyuma, igiciro gishya ari 243 Frw, mu gihe kuva mu mujyi rwagati ugera Kuryanyuma uciye Nyabugogo, igiciro gishya ari 307.

Kugeza ubu hari ibigo 14 byemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali ndetse n’abandi bantu bane babikora ku giti cyabo.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062