Ruhango: Umwana w'umwaka yaguye mu cyobo cy'amazi ahita apfa

Feb 18, 2024 - 13:06
 0
Ruhango: Umwana w'umwaka yaguye mu cyobo cy'amazi ahita apfa

Ruhango: Umwana w'umwaka yaguye mu cyobo cy'amazi ahita apfa

Feb 18, 2024 - 13:06

Kuwa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2024 ahagana saa tanu z’amanywa, Nibwo mu Mudugudu wa Nyabizenga,Akagari ka Kirengeli Umurenge wa Byimana Akarere ka Ruhango, umwana w'umwaka umwe yaguye mu cyobo gifata amazi ahita apfa.

Amakuru avuga ko mbere yuko iyi mpanuka yica nyakwigendera witwa Habimana Emmanuel, ngoa yageze ku cyobo gifata amazi maze asaanga imbaho zari zigipfutse ziri iruhande rumwe ahita agwa muri icyo cyobo.
Umuyobozi w’AKarere ka Ruhango,Habarurema valens, avuga ko uyu mwana icyobo yaguyemo cyari gipfundikiye bityo ko habayeho uburangare bw’ababyeyi.
Ati “ Yitabye Imana, ni impanuka isanzwe. Umwana yakambakambye agwa mu cyobo cy’amazi. Turasaba ababyeyi kujya bakurikirana umwana, ntajye abacika.Impanuka iraba iyo yashatse kuba cyane ko icyo cyari gipfundikiye.”
Meya yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera urimo Se witwa Bimenyimana na nyina witwa Mutuyimana Charlotte ku bwo kubura umwana wabo.
Abaturage bihutiye kubivuga, batabaza abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bafatanya kumukuramo ,cyakora basanga yamaze gushiramo umwuka nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.
Umurambo wa Habimana Emmanuel wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa.
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268