Ruhango: Umugabo yarumye ugutwi mugenzi we Acira hasi neza neza ubwo yaramufashe ari kumusambanyiriza umugore mugihuru

Apr 20, 2024 - 06:30
 0
Ruhango: Umugabo yarumye ugutwi mugenzi we Acira hasi neza neza ubwo yaramufashe ari kumusambanyiriza umugore mugihuru

Ruhango: Umugabo yarumye ugutwi mugenzi we Acira hasi neza neza ubwo yaramufashe ari kumusambanyiriza umugore mugihuru

Apr 20, 2024 - 06:30

Umugabo wo mu murenge wa Kabagari,mu karere ka Ruhango yafashwe asambanyiriza umugore w’abandi mu gihuru,ahita aruma igice cy’ugutwi k’umugabo we wari ubafashe.

Inkuru dukesha UMURYANGO nabwo uyikeshaTV1  iyi nkuru ivuga ko RIB yafunze uyu mugabo wajyanye mu gihuru umugore wa mugenzi we kumusambanya.

Nyiri umugore,Rudasingwa Jean d’Amour yabwiye TV1 ati"Njyewe nabafatiye mu rutoki bari gusambana,dutangira kurwana.Andumye natabaje umuntu araza aramfata,uwantabaye anyegeka ku mukingo,undi ahita asubira inyuma anduma ugutwi agukuraho aragucira.

Icyo nifuza nuko ubuyobozi bwandenganura."

Umwe mu baturage yagize ati: ’Ibaze umubyeyi uhetse uruhinja rutaragira amezi ane ngo aje kwirirwa agaramye aha.Uretse inkuba yamukubitira aha."

Abaturage bari aho byabereye bavuze ko ugutwi kwaciwe bakubuze.Bati: "Twagushatse twakubuze."

Uyu mugabo warumwe ugutwi yari apfutse ubwo yatangazaga uko byagenze ngo ahure nako kaga.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kabagari,yemeje ko yafashwe ashyikirizwa RIB ndetse ko ibyo aba bapfuye biri gukurikiranwa n’uru rwego.

Uwasambanyije uyu mugore ngo yangiritse isura nyuma yo kujyanwa ku kagari,akamenagura ibirahuri n’umutwe ashaka gutoroka bikamukata.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461