Ruhango: Abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro batwika inzu y'ubucuruzi, uwahemukiwe aradagadwa

Jun 14, 2024 - 09:33
 0
Ruhango: Abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro batwika inzu y'ubucuruzi, uwahemukiwe aradagadwa

Ruhango: Abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro batwika inzu y'ubucuruzi, uwahemukiwe aradagadwa

Jun 14, 2024 - 09:33

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, Nibwo abagizi ba nabi hataramenyekana bitwikiriye ijoro bohereza ibiteza inkongi y'umuriro imbere mu nzu y'ubucuruzi iherereye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Munini, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango.

Bamwe mu baturage babonesheje amaso yabo ahakorewe ubu bugizi bwa nabi, batangarije BTN ko ibyabaye ari agahoma munwa byari bigamije kuvutsa iterambere uyu mucuruzi witwa Wellars dore ko hari n'abaturage baturanye bari buhire mu nzu iyo hataba imbaraga z'Imana.
Umwe ati " Habaye Imana kuko hari buhiremo benshi pe kuko uwabikoze yaragamije ubwicanyi no kuvutsa Wellars Iterambere".
Umukuru w'umudugudu wa Munini yatangarije BTN ko bishimira kuba ntawahiriyemo cyangwa ngo hagire uhabiriramo ubuzima.
Akomeza avuga ko ushinzwe umutekano mu mudugudu ayoboye, yigeze kumuhamagara kuri telefoni amubwira ko abakekwaho kubikora birutse ku buryo ntawabashije kubaca iryera.
Umunyamakuru wa BTN yagerageje kuvugisha nyiri butike yaririmo ibicuruzwa ntibyamukundira kuko yabanje guterwa ubwoba n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ko nagira amakuru atangaza ari bubiryozwe.
Andi makuru aturuka mu baturage avuga ko hari abaterwa ubwoba babwirwa ko uzajya agira amakuru atanga ku bitagenda neza bibasubiza inyuma azajya abizizwa n'ubuyobozi.
Umunyamakuru ubwo yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ku murongo wa telefoni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars ntibyamukundira kuko inshuro zose yamuhamagaye ntiyigeze amwitaba.
Iyo aza kumwitaba, yari bumubaze ikigiye gukurikiraho nyuma y'uru rugomo rutoroshye.
Tumwe mu duce two kuri uyu Murenge wa Ruhango turimo Akagari ka Munini n'aka Nyamagana, dukunze kwibasirwa n'urugomo akenshi na kenshi ruba rugamije kwibirwamo abaturage.
Umukuru w'Umudugudu wa Munini

 

 
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268