Rubavu: Amayobera ku mubiri wabonetse ugafungisha abarimo mudugudu

May 7, 2024 - 08:45
 0
Rubavu: Amayobera ku mubiri wabonetse ugafungisha abarimo mudugudu

Rubavu: Amayobera ku mubiri wabonetse ugafungisha abarimo mudugudu

May 7, 2024 - 08:45

Biracyari amayobera ku bagabo babiri bo mu karere ka Rubavu bafunzwe bakekwaho kurigisa umubiri w’umuntu utarabasha kumenyekana icyateye urupfu rwe. Ubuyobozi bw’akarere buti turacyakusanya amakuru gusa iby’uko bafunzwe mwabibaza RIB ibafunze.

Abagabo bafunzwe ni Ngizwenimana Theophile, Umukuru w’umudugudu wa Musene n’undi mugabo bakunda kwita Murokore mu kagari ka Ryabizige ho mu murenge wa Cyanzarwe.

Amakuru agera kuri Bwiza.com dukesha iyi nkuru, avuga ko ubwo uyu Murokore yarimo kubaka uruzitiro abafundi bamwubakira babonye igice cy’umubiri, nawe abibwira uyu mukuru w’umudugudu, ndetse akaba ariwe ukekwaho kurigisa umutwe w’uyu mubiri.

Umubiri wabonetse kuwa 27 mata 2024, ku munsi w’umuganda rusange nyuma y’igitutu bashyizweho ni ubuyobozi bwo hejuru, kuko amakuru yari yageze kwa mudugudu ntaharenge.

Perezida wa Ibuka, Mbarushimana Gerard avuga ko babiri barimo mudugudu bafunzwe bakekwaho kurigisa umutwe w’umubiri wabonetse.

Ati “Babiri barafunzwe nyuma y’umubiri wabonetse bagahisha amakuru bafatanyije na mudugudu,umubiri uboneka ntiwari wose kuko habanje kuboneka umutwe mudugudu arawutwara ariko nyuma waje kuburirwa irengero, nyuma yo gusenya urukuta n’ibindi bice byawo bikaboneka.”

Akomeza avuga ko bibabaje kuba umubiri warabonetse ny’iri kubaka agakomeza akubaka hadashakishijwe indi mibiri, akitwaza ko ubuyobozi bwamuhaye icyangombwa cyo kubaka.

Perezida wa Ibuka akomeza avuga ko amakuru kuri uyu mubiri agishakishwa ngo hamenyekane inkomoko y’urupfu rwe, kuko ashobora kuba ari uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, avuga ko bagikusanya amakuru kuri uyu mubiri.

Ati “Hari amakuru menshi tuba tugomba kubanza guhuza ngo tuyemeze ku mubiri wabonetse, ntabwo turarangiza amakuru na komite ya Ibuka niyo mpamvu ntifuza kugira icyo mbivugaho.”
Ku makuru avuga ko hari igice cyabuze kuri uriya mubiri, ntabwo twabyemeza kuko turacyakeneye undi mwanya ngo twegeranye amakuru.

Ageze ku makuru y’abafunzwe, Mulindwa yarumye ahuhaho avuga ayo makuru yabazwa inzego zibafunze kuko inzego zuzuzanya.

Umurenge wa Cyanzarwe ufite umwihariko wo kuba ufite abatutsi bawuguyemo ubwo bageragezaga guhungira muri Zaire, mu 1994 bakaba bari batazwi inkomoko yabo, mu gihe hari ni abanda bagiye bahagwa mu 1997-1998 mu ntambara y’abacengezi yashegeshe aka gace.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501