Rubavu: Abarwanyi ba Wazalendo irwanira muri Congo bishe umuturage w'i Busasamana

May 28, 2024 - 00:57
 0
Rubavu: Abarwanyi ba Wazalendo irwanira muri Congo bishe umuturage w'i Busasamana

Rubavu: Abarwanyi ba Wazalendo irwanira muri Congo bishe umuturage w'i Busasamana

May 28, 2024 - 00:57

Abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo ukorera mu Burasirazuba bwa Congo barashinjwa kwica umuturage wo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu ndetse banatwara ihene 25 yari aragiye mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo bwicanyi bwabaye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, ku mupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ubwo uyu muturage witwaga Samvura Joseph, yari aragiye ihene muri iki kibaya gihuriweho n’ibihugu byombi.

Abagizi ba nabi, bivugwa ko ari abazwi nka Wazalendo baje bashaka ku mwiba ihene ariko aza gutabaza niko guhita bamutera ibyuma by’imbunda basiga ari intere ihene 25 yari aragiye barazishorera barazitwara.

Nk'uko tubikesha Rwanda Tribune, ivuga ko umwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru utuye mu murenge wa Busasama yabatangarije ko uriya muturage yishwe atewe singer (icyuma cyo kumbunda) enye.

Yagize ati: “Ni Abazalendo, bamuteye singe enye, ejo yapfuye turi mu nama ku murenge. Ubundi inaha dusanzwe turagira mu kibaya cya Congo, we rero yari aragiye, bagiye (Abazalendo) gufata ihene, iyo bagusabye amafaranga ukayabura bashorera ihene, rero bazishoreye nawe arazikumakuma, babonye ari kubarwanya ari gutabaza, bamuteragura singe”.

Umuyobozi wa karere ka Rubavu Mulindwa Prosper yemereye Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye, gusa yirinda kwemeza ko uyu yishwe na Wazalendo nkuko byavugwaga.

Yagize ati: “Ni ejo niko byagenze, umuturage yagiye kuragira ihene 25, hanyuma arenga umupaka, ajya muri icyo cyibaya u Rwanda rugabaniramo na Congo, abantu rero tutamenye bavuye ku gice cya Congo, baje kumwambura za hene, baranamukubita, bamutera n’ibyuma”.

Yakomeje agira ati: “Abanyarwanda bari hakuno, babonye ko umuntu ari kugirirwa nabi, bagiyeyo basanga umuntu aracyari muzima ariko, bamukomereje cyane, bahita bagerageza kumujyana ku kigo nderabuzima cya Busasama, ariko agezeyo ahita yitaba Imana”.

Uyu muyobozi yavuze ko n’izi hene nyakwigendera yari aragiye nazo bazitwaye. Yaboneye ho gusa abaturage kwirinda gushyira amatungo muri kino kibaya, kandi barenze umupaka.

Uyu nyakwigendera bikaba biteganyijwe ko azashyingurwa ku munsi wejo ku wa Kabiri, ku itariki 28 Gicurasi 2024.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472