RSSB: Yongereye andi mavuriro kuri mituweli

Mar 7, 2024 - 13:38
 0
RSSB: Yongereye andi mavuriro kuri mituweli

RSSB: Yongereye andi mavuriro kuri mituweli

Mar 7, 2024 - 13:38

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RSSB ku rubuga rwayo rwa X. Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), cyamenyesheje Abanyamuryango mituweli ko bungutse andi mavuriro, azajya abaha serivise zirimo izo guca mu cyuma.

Mu mavuriro mashya yasinyanye n’urwo rwego, hagaragaramo ivuriro rya frontier polyclinic ltd na Quest healthcare services/ WIWO hospital Ltd, ni amavuriro aherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo na Kicukiro.

Ibyo bitaro bizajya bitanga serivise zizwi mu ndimi z’amahanga nka MRI na CT scan ku banyamuryango ba mituweli.

Icyo kigo kandi kibutsa abakoresha n’abakenera serivise za mituweli, ko kugira ngo ukoreshe cyangwa werekeze muri ayo mavuriro mashya, bisaba kuba woherejwe n’ivuriro risanzwe rikorana na mituweli ibizwi nka Taransiferi(Transfer), kandi yitwaje ibyangombwa bye bisanzwe bya Mituweli.

Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, baherutse kugaragariza abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma iri kureba uko haboneka inkunga, kugira ngo gahunda yo kongera serivisi zo kwa muganga ziboneka kuri Mutuelle de Santé, itazapfa cyangwa ngo igende biguru ntege.

Bavuze ko iyo gahunda yo kongera izo serivisi inareba zimwe ziba zihenze cyane zirimo izo guhindurirwa impyiko, ubuvuzi bwa kanseri, ndetse no korohereza abantu bafite ubumuga kubona insimburangingo, gahunda iteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa mu buryo bweruye mu 2025.

Ikigo RSSB kivuga ko cyatangiye gahunda y’icyerekezo gishya cy’imyaka itanu 2020-2025, kizatuma serivise za RSSB zishingira bwa mbere ku munyamuryango.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062