RIP Etienne! Umusore w'i Nyabihu yatamiye inyama birangira imunize

Jun 4, 2024 - 07:42
 0
RIP Etienne! Umusore w'i Nyabihu yatamiye inyama birangira imunize

RIP Etienne! Umusore w'i Nyabihu yatamiye inyama birangira imunize

Jun 4, 2024 - 07:42

Umusore witwa Habanabakize Etienne wari utuye mu karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda, yamize inyama y’inka itogosheje iramuhagama, bagerageza kuyimurutsa biranga, birangira iramuhitanye.

Ababibonye bemeza ko yagiye kugura ibiryo muri resitora biriho inyama itogosheje, ayishyira mu itama, umwuka urabura, bamwihutana kuri poste de sante ariko biba iby’ubusa arapfa.

Amakuru avuga ko abari muri iyi resitora babanje gukora ibishoboka byose ngo batabare ubuzima bwa Habanabakize gusa ntibyakunda.

Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko ikimara kumuniga yahise yikubita hasi maze abantu bagerageza kumufasha ngo barebe ko ayiruka biranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Niyonsenga Jeanne d’Arc, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru, ko iyo nyama yamunigiye mu ka resitora gaciriritse ko mu Mudugudu wa Nsakira mu Kagari Ka Bukinanyana.

Gitifu Niyonsenga avuga ko n’ubwo resitora zo muri ako gace zisanzwe ziciriritse, nta kindi kibazo cy’abaziburiramo ubuzima biturutse ku mafunguro cyangwa ibinyobwa bayafatiyemo bari bagahuye nacyo.

Yagiriye inama abaturage ko mu gihe bari gufata amafunguro bajya babikorana ubwitonzi n’ubwo ibyabaye bifatwa nk’impanuka, ko ari ko mu gihe abantu bafata amafunguro bajya batapfuna bitonze, mu kwirinda ingaruka yabagiraho.

Habanabakize Etienne w’imyaka 24 y’amavuko yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Gicurasi 2024.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472