RIB yataye muri yombi umugabo wari warashimuse umwana w'umukobwa akamugira umugore ku gahato
![RIB yataye muri yombi umugabo wari warashimuse umwana w'umukobwa akamugira umugore ku gahato](https://www.bigezwehotv.com/uploads/images/202406/image_870x_665f1ed8af323.jpg)
RIB yataye muri yombi umugabo wari warashimuse umwana w'umukobwa akamugira umugore ku gahato
Mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya haravugwa inkuru y'Abayobozi bo mu nzego z'ibanze bashyikirije urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB umugabo ushinjwa gushimuta umukobwa w'imyaka 16.
Uyu mugabo watawe muri yombi, yashimise umwana w'umukobwa ufite imyaka 16, amugira umugore ku gahato, ubundi akajya amukingirana mu nzu.
Byamemyekanye ubwo uwo mugabo yasohoka maze akibagirwa gukinga urugi bituma uwo mwana agasohoka akiruka atabaza mu baturanyi.
Inzego z'ibanze zahise zimuta muri yombi, zimushyikiriza RIB ishami rya Kabaya, akaba ari naho acumbikiwe mu gihe dosiye ye ikiri gutunganywa ngo ishyikirijwe ubushinjacyaha.