RIB yashyikirije umuturage akayabo k'amamiliyoni yari yaribwe

Jun 19, 2024 - 15:28
 0
RIB yashyikirije umuturage akayabo k'amamiliyoni yari yaribwe

RIB yashyikirije umuturage akayabo k'amamiliyoni yari yaribwe

Jun 19, 2024 - 15:28

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirije Ishimwe Fridia akayabo ka miliyoni 5,5 Frw muri miliyoni 6 Frw yari yaribwe aho acururiza, ukekwa akaba ari umuzamu we.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko ayo amafaranga yasubijwe Ishimwe Fridia ari ayo basanze uwari wamwibye asigaranye.

Yagize ati “Uwari umuzamu w’iduka rya Fridia yacurishije urufunguzo, batashye yinjiramo yiba miliyoni esheshatu bari basizemo ajya kuyahisha kwa Se mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, afatwa asigaranye miliyoni eshanu n’igice.”

Yakomeje avuga ko uregwa akurikiranyweho icyaha cy’ubujura buciye icyuho gihanwa n’ingingo ya 167 ivuga ku mpamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba, aho ibihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho atemerewe kwinjira.

Nyuma yo gusubizwa amafaranga yari yibwe, Farida yashimiye RIB, avuga ko yahise ayitabaza kugira ngo imufashe kuko yajyaga abona hari abo yafashije gusubirana ibyo bibwe.

Yagize ati “Tumaze kwibwa twatanze ikirego ariko twari twatakaje icyezere cyo kuyabona, kuko mu myumvire yacu twari tuzi ko kugira ngo ushakirwe amafaranga mu buryo bwihuse bikorerwa abanyamahanga kuko twakundaga kubyumva abantu bamwe babivuga ku mbuga nkoranyambaga. Gusa ubu tubaye abahamya ko RIB iha serivisi umuntu wese mu bubasha bwayo.”

Ishimwe yakomeje avuga ko “Ibyatubayeho twakuyemo isomo ry’uko dukwiye kutararana amafaranga, ahubwo ni ukujya tuyabitsa kuri banki cyangwa Momo kugira ngo twirinde no gushyira mu kigeragezo abo dukoresha.”

Ukekwa acumbikiwe kuri RIB Sitasiyo ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha .

Ingingo ya 166 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ku mpamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba aho ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo; uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

RIB yibukije abantu bose cyane cyane abacuruzi kujya birinda gusiga amafaranga aho bakorera ahubwo bajya bagana ibigo by’imari bikayababikira mu rwego rwo kwirinda ko bakwibwa.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472