RIB yahuguye abaforomo 60 ku kubungabunga ibimenyetso by’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Jun 11, 2024 - 07:56
 0
RIB yahuguye abaforomo 60 ku kubungabunga ibimenyetso by’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

RIB yahuguye abaforomo 60 ku kubungabunga ibimenyetso by’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Jun 11, 2024 - 07:56

Abaforomo n’abaforomokazi 60 bakorera mu Bitaro 48 bibarizwamo ‘Isange One Stop Center’, bari guhugurirwa gukusanya no kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, mu rwego rwo kuzamura urwego abahohotewe babonaho ubutabera buboneye.

Ni amahugurwa y’iminsi itanu bari guhabwa n’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, RIB, ku bufatanye n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women) guhera kuri uyu wa 10 Kamena 2024, ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, yatangaje ko icyiciro kiri guhugurwa ari cyo cya mbere ariko ko ari iki gikorwa kizakomeza, asaba abo baforomo n’abaforomokazi 60 kwita ku buzima bw’uwahohotewe batirengagije no kubungabunga ibimenyetso byamuhesha ubutabera bukwiye.

Ibi kandi byashimangiwe n’ Inzobere mu bikorwa by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’Umugore mu Rwanda, UN Women Rwanda, Emma Carine Uwantege, wavuze ko abaforomo n’abaforomokazi batangiye guhugurwa nka bamwe mu bahura n’uwahohotewe bwa mbere ngo bamwiteho.

Ati ‘‘Umuforomo ni we wa mbere uhura n’uwahohotewe, ni we uganira na we, ni we ufata n’ibimenyetso. Iyo aganirijwe na we nabi ni ukuvuga ngo wa muntu ashobora kumwima n’amakuru yari akenewe mu butabera kugira ngo uwamukoreye ihohoterwa akurikiranwe.’’

‘‘Impamvu rero ni ukugira ngo bamenye inshingano zabo mu buryo bwimbitse, bamenye uko bagomba kumwakira, uko bagomba kuvugana na we, ko bagomba gufata n’ibimenyetso, kubibungabunga, kuko ibyo bimenyetso ari byo bizatuma ubutabera bukora akazi kabwo! Ni ukuvuga ngo bitakariye ku bitaro kandi umuntu yahageze, na none ntacyo twaba turimo dukora.’’

Umuforomo ku Bitaro bya Rutongo mu Karere ka Rulindo, Rwumbuguza Michel, ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa uhamya ko azabafasha kwita ku bahohotewe habikwa ibimenyetso byabo byakwifashishwa mu butabera, dore ko ari servisi zatangwaga cyane n’abaganga bashoboraga no kuba bake bikagira uruhare mu gutakara kw’ibyo bimenyetso.

Ati ‘‘Ubundi biriya bimenyetso byafatwaga n’abaganga, kandi umuganga ari umwe, hakanaba no guhindura abakozi kenshi mu bitaro. Ariko ubu turatekereza ko tugiye gukora ku buryo biriya bimenyetso bizafatwa n’abaforomo na bo bakabigiramo uruhare, kandi kubera ko ari twe twakira umuntu mu buryo bwa mbere.’’

Umuyobozi w’Agashami Gashinzwe gahunda zo kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana mu mavuriro akaba ari na ho habarizwa porogaramu yo kwita ku bahohotewe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Cyiza François Regis, yavuze ko hari hasanzweho gahunda zo guhugura abo mu mavuriro bita ku bahohotewe, ariko ko aya mahugurwa aje gushimangira ireme ry’ubumenyi bwabo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, RIB, rugaragaza ko mu myaka itanu ishize (2018-2023) rwakurikiranye dosiye 38,812 ku cyaha cy’ihohotera rishingiye ku gutsina, mu gihe nk’icyo hakurikiranwa dosiye 24,051 ku cyaha cyo guhohotera abana.

Abaforomo n’abaforomokazi 60 bari guhugurirwa gukusanya no kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana
Abaforomo n’abaforomokazi 60 bari guhugurirwa gukusanya no kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana
Emma Carine Uwantege wa UN Women yavuze ko hari guhugurwa abaforomo kuko ari bo bambere bafasha uwahohotewe wagannye Isange One Stop Center
Amahugurwa bari guhabwa yitezweho kuzabafasha mu kubungabunga ibimenyetso bikurwa ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268